RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Shannen Doherty yitabye Imana ku myaka 53

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/07/2024 10:15
0


Shannen Doherty wamamaye muri filime nyinshi nka '90210', 'Charmed', Little House', n'izindi yitabye Imana ku myaka 53 y'amavuko azize indwara ya Kanseri y'amabere.



Umwe mu bagore bakomeye muri sinema nyamerika, Shannen Doherty, wubatse izina kuva ari muto dore ko yatangiye kwamamara mu gukina filime ku myaka 9 gusa. Amaze gukura yakunzwe cyane ubwo yakinaga muri filime y'uruhererekane yitwa '90210' yakinnye kuva mu 1990 kugeza mu 2013.

Amakuru y'urupfu rwa Shannen Doherty yababaje abafana be, yatangajwe n'umujyanama we wamurebereraga inyungu witwa Leslie Sloane watangarije CNN ko Shannen yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Umukinnyi wa filime Shannen Doherty yitabye Imana azize indwara ya kanseri y'amabere

Yavuze ko yitabiye Imana mu rugo rwe i Malibu muri leta ya California ndetse ngo yari amaze iminsi yararembye cyane umuryango we waraje kumuba hafi akaba yanitabye Imana bahari. 

Yakomeje asobanura ko kuva mu 2015 Shannen Doherty yarwaye indwara ya kanseri y'amabere agahangana nayo kugeza ubwo imuhitanye. 

Shannen utarasibye kuvuga ko arembejwe na kenseri, mu kwezi gushize ubwo yitabiraga ibirori bya Oscars Awards yatangaje ko impamvu yambaye igitambaro mu mutwe ari uko umusatsi we wamaze gupfuka kubera iyi ndwara.

Shannen Doherty yaramaze iminsi yambara igitambaro mu mutwe nyuma yo gupfuka umusatsi kubera kanseri

Yitabye Imana afite imyaka 53 y'amavuko asize umugabo we Kurt Iswarienko usanzwe ari gafotozi w'ibyamamare. Nta mwana n'umwe asize kuko atigeze yibaruka. Shannen Doherty asize akinnye filime nyinshi zakunzwe zirimo nka ''Charmed', 'Fortress', 'Little House' n'izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND