RFL
Kigali

Umuryango wa Perezida Kagame ukomeje kuzamura amarangamutima ya benshi mu kwiyamamaza kwa FPR-Inkotanyi -AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/07/2024 21:56
0


Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bigikomeje ku mwanya w’umukuru w’igihugu kimwe mu bikomeza kwitabwaho no kugarukwaho cyane ni umuryango wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.



Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje mu gihe aho byatangiye ku itariki ya 22 Kamena 2024 bikazagera ku musozo ku wa 13 Nyakanga 2024.

Muri iy’inkuru tukaba tugiye kugaruka ku buryo abantu bakomeje kugenda bagaragaza ibyishimo byinshi baterwa no kubona umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame usanzwe ari no mu nshingano za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ashyigikiwe n'abo mu muryango we.

Amateka y’uyu muryango ahera mbere gato y’uko hatangira urugamba rwo kubohora igihugu aho Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame hari mu 1989.

Bidatinze Imana yabahaye imfura y’umwana w’umuhungu mu 1990, baza no kwibaruka abandi bana batatu aribo Ange Kagame, Ian Kagame na Brian Kagame.

Aba bana inshuro zose abantu baba bafite amatsiko yo kubabona cyane bari kumwe n’ababyeyi babo ndetse ni kimwe mu bintu bigarukwaho ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru yaba mpuzamahanga n’ibyo mu gihugu.

Bamwe mu bababona amaso ku yandi usanga bagaruka ku buryo babasangana ukwicisha bugufi.

Henshi Perezida Kagame ajya,abana be nabo baba bahari, ibintu bizamura amarangamutima ya benshi.

Duhereye mu ntangiriro zo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame,abantu benshi bashimishijwe no kubona Captain Ian Kagame ari mu barinze Se.

Amashusho n’amafoto by’uyu musore wasoreje muri 2022 amasomo ya gisirikare muri Kaminuza ya Royal Military Academy, Sandhurst UK yakomeje guhererekanwa.

Mu busanzwe kandi Capt Ian Kagame asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu2019.

Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa FPR-Inkotanyi,ifoto yabo imwe aba bombi bafatanya ikiganza mu kindi yarahererekanijwe cyane.

Amashusho kandi ya Capt Ian Kagame abaha ikaze abereka aho berekeza ari muyihuse ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagaruka ku buryo yahawe ikaze na musaza we ndetse anamucungiye umutekano.

Muri Kanama 2023, Ange Kagame aheruha guhabwa n’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Uyu mubyeyi  w’abana 2 b’abakobwa afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana na politike yakuye Massachussets n’iyi cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bubanyi n’Amahanga yakuye muri Kaminuza ya Columbia.

Muri iyi minsi kandi Ivan Cyomoro Kagame amaze iminsi agaragara ari kumwe n’ababyeyi hamwe n’abavandimwe, baherekeje Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Andi mashusho yakirwa na murumuna we Capt Ian Kagame yakomeje guhererekanwa cyane ku mbuga, ayo ari kumwe n’ababyeyi be cyane atambuka yegeranye na Mama wabo, Madamu Jeannette Kagame nayo yakomeje kugenda abantu bayasangira.

Ivan Cyomoro Kagame mu 2020 yahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame nk’umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere [RDB].

Ni umusore w’umuhanga nk'uko bigenda byumvikana mu biganiro bike yabashije gutanga ahanini agaruka ku byerekeranye n’ubukungu n’iterambere.

Yasoreje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu  aho yize muri Kaminuza ya Southern California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuryango wa Perszida Kagame ukomeje kwishimirwa cyane

Amafoto ya Capt Ian Kagame akomeje guhererekanywa ku mbuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND