RFL
Kigali

Perezida Kagame yavuze ku ihame ryo kuramuka n’amahirwe yagiye agira mu buzima

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/07/2024 15:30
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akanaba umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi ubwo yagarukaga ku mateka yo Kwibohora na Nyagatare aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza, yikije ku ihame abanyarwanda bakwiye kugenderaho ko ari ukuramuka kuko hari ubwo abantu batari bazi ko byaba.



Perezida Kagame ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Nyagatare kuri uyu wa 07 Nyakanga 2024, yagarutse ku nkuru imwe ijyana no Kwibohora byahereye muri aka Karere mu 1990.

Ati”Tuza kubohoza igihugu cyacu ntabwo ari aho twinjiriye gusa bamwe muri twe ni naho twasohokeye tujya kuba impunzi bamwe muri twe icyo gihe twari abana b’abandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa.”

Avuga ko ayo mateka asobanuye byinshi ariko icy’ingenzi ari ukubaho ufite icyizerere cy'ahazaza ati”Aho twasohokeye niho twinjiriye dusohoka, byavuzwe hari uwabivuze, hari uburyo abantu babayemo bavuga bati ntiburi bucye icyo cya ntiburi bucye tugaruka byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya byanga bikunda.”

Yagarutse ku mahirwe yagiye agira mu buzima n’icyo asobanuye ati”Amahirwe ya mbere ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike aho abantu bibaza niba buri bucye iyo myaka yose njyewe nkaramuka.”

Asobanura neza iyi ngingo ati”Nabyo biravuze ngo waramutse wagize ayo mahirwe ugomba gukora igituma uzaramuka n’abandi bakaramuka,ubu kubaturamuka, igihe twaramutse tuba duhagaze no hejuru y’imibiri cyangwa ibikorwa y’abatakiri kumwe natwe.”

Akomeza agira ati”Andi mahirwe rero mfite ni ukugira ngo ibyo byose byabaye iyo nayo ni inshingano, ni amahirwe abo bose bagiye aho bari bazamenya ko bagiye aho batagendeye ubusa.”

Yakomoje ku gisobanuro cy’Inkotanyi ati”Wa mugambi wo kuramuka byanze bikunze ni uwo ku gipfunsi ndetse buriya gutora FPR no kuba FPR ni icyo bivuze ko buri munyarwanda mu gihugu cyacu agomba kuramuka byanze bikunze.”

Yibukije kandi ko mu buzima kwiga ari ingenzi ati”Ntawe ukubitirwa kwiga iyo utize biragukubita ubwabyo, udashatse kwiga bizamwiyereka ko kwiga bifite akamaro.”

Asaba abakiri bato guharanira kugera kure ati”Ibihe biri imbere ni ibyanyu muzabe za Ntare ntimuzabe imbwa ntabwo Intare zijya zivamo imbwa zisaza ari Intare, mwebwe bato mufite inshingano yo gukomeza ibyakozwe na bamwe bambutse bakongera bakagaruka banyuze hano.”Abarenga ibihumbi 300 ni bo bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa  Kagame i NyagatareAkanyamuneza kari kose ku banyarwanda b'ingeri zitandukanye bitabiriye iki gikorwaPerezida Kagame yashimiye abitabiye ibikorwa byo kwiyamamaza i Nyagatare ari benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND