RFL
Kigali

Bruce The 1st yikomye ba Manager, akomoza ku byavuzwe na Coach Gael

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/07/2024 11:24
0


Bruce Mukiza [Bruce The 1st] uri mu baraperi bari mu bihe byiza uhereye ku bikorwa aheruka birimo indirimbo Bwe Bwe Bwe, Mixtapeyise The 1st Style iriho indirimbo eshashatu muri imwe ari naho yikoma aba Manager b’abahanzi bajya bagaragaza ko batakorana n’abaraperi.



Kenshi uzumva hari ibinyamakuru mu Rwanda bigoranye kuba wakumvaho indirimbo z’abaraperi, ibihembo bitegurwa bitajya bishyiramo ibyiciro byihariye by’iyi njyana cyangwa ngo batekereze ku bayikora.

Hari kandi n’abanyamafaranga bayashora mu muziki ariko byagera kuri Hip Hop ugasanga bagenda gake, ibi bijyanirana n’abareberera inyungu z'abahanzi usanga badakozwa ibyo gukorana n’abakora iyi njyana.

Umwe muri abo ni Coach Gael muri Mutarama 2024 wumvikanye avuga ko adashobora gukorana n’abaraperi agaragaza ko icyerekezo bafite atari icyo afite kuko yagerageje ariko agasanga bitakunda.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bruce The 1st yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye agaruka kuri iyi ngingo mu ndirimbo ‘Twabagarukiye’ iri mu zigize Mixtapre y’uyu muraperi.

Muri iyi ndirimbo yumvikana agira ati”Tugaruke kuba Manager bashaka kuba ibyamamare kurusha abasani babo, nabonye banatwika kubarusha banasigaye bakora utu ‘beef’.”

Akomeza yumvikana agira ati”Abakire bacu ku mikorere y’ubufu ngo njye sinakorana n’umuraperi nuko ubizi neza ushatse kumurya yakwemeza we nta mikino agira nta muraperi ugira imikino nta muraperi wishyura gukinwa reka reka mufite abo mwifatira.”

Uyu musore asobanura iby’iki gitero n’iyi ngingo yagize ati”Nagiye kubivuga kuriya byarankoze ku mutima, muvandimwe birakubabaza ukavuga kubera iki kuko nigeze kubona ikiganiro cya Manager umwe wigeze kuvuga ibyo bintu aravuga ngo ntabwo yafasha umuraperi.”

Asobanura avuga ko umuhanga mu byo akora atagakwiye guhingutsa iyo ngingo kuko aba afungira amayira abaraperi ngo kuko bitabashije gukunda ku ruhande rwe.

Ati”N’abantu bareba ibyo biganiro ntihabura abantu batanu bari bafite gahunda yo gufasha abaraperi bahita bavuga ngo uzi ko aribyo uyu muntu ni umujyanama w’abahanzi arabimenyereye wasanga hari umuraperi umwe wamwangirije akazi urumva hari icyizere aba adutakarije.”

Akomeza agira ati”Hari n’ahantu aba adukuye n'aho adushyize kandi aho adushyize niho habi kuko natwe dukeneye amatsinda adufasha abareberera inyungu zacu rero kuza ugahita wifata ukabivugira mu ruhame ngo ntiwafasha abaraperi nkaho batakunguka wabiceceka basi.”

Bruce The 1st ari mu baraperi bamaze imyaka itaragera kuri 5 batangiye umuziki nk’umwuga gusa amaze gukora Mixtape 3 na EP imwe hakiyongeraho n’indirimbo yasohoye imwe imwe akanakorana n’abandi bahanzi zakunzwe cyane.

Aritegura gushyira hanze Album ya mbere mu gihe kigiye kuza ndetse indirimbo aheruka gukorana na Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot yarakunzwe cyane ndetse ubu ari kuyisubiranamo n’abandi baraperi ikaba igomba kujya hanze bidatinze.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA BRUCE THE 1ST

">

REBA UNUMVE EP YA BRUCE THE 1ST YISE THE 1ST STYLE

">

Bruce The 1st yasabye udafite icyo yafasha Hip Hop kubyigumanira akareka guca imbaraga abandi Nyuma ya Bwe Bwe Bwe igiye no kujya hanze mu buryo busubiwemo yamaze gukora EP yise 'The 1st Style'Ari mu baraperi bato mu myaka ariko bamaze kugwiza ibigwi mu muziki by'umwihariko injyana ya Hip Hop






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND