Bruce Mukiza [Bruce The 1st] uri mu baraperi bari mu bihe byiza uhereye ku bikorwa aheruka birimo indirimbo Bwe Bwe Bwe, Mixtapeyise The 1st Style iriho indirimbo eshashatu muri imwe ari naho yikoma aba Manager b’abahanzi bajya bagaragaza ko batakorana n’abaraperi.
Kenshi uzumva hari ibinyamakuru mu Rwanda bigoranye kuba
wakumvaho indirimbo z’abaraperi, ibihembo bitegurwa bitajya bishyiramo ibyiciro
byihariye by’iyi njyana cyangwa ngo batekereze ku bayikora.
Hari kandi n’abanyamafaranga bayashora mu muziki ariko
byagera kuri Hip Hop ugasanga bagenda gake, ibi bijyanirana n’abareberera inyungu z'abahanzi usanga
badakozwa ibyo gukorana n’abakora iyi njyana.
Umwe muri abo ni Coach Gael muri Mutarama 2024 wumvikanye
avuga ko adashobora gukorana n’abaraperi agaragaza ko icyerekezo bafite
atari icyo afite kuko yagerageje ariko agasanga bitakunda.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bruce The 1st
yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye agaruka kuri iyi ngingo mu ndirimbo ‘Twabagarukiye’
iri mu zigize Mixtapre y’uyu muraperi.
Muri iyi ndirimbo yumvikana agira ati”Tugaruke kuba
Manager bashaka kuba ibyamamare kurusha abasani babo, nabonye banatwika
kubarusha banasigaye bakora utu ‘beef’.”
Akomeza yumvikana agira ati”Abakire bacu ku mikorere y’ubufu
ngo njye sinakorana n’umuraperi nuko ubizi neza ushatse kumurya yakwemeza we
nta mikino agira nta muraperi ugira imikino nta muraperi wishyura gukinwa reka
reka mufite abo mwifatira.”
Uyu musore asobanura iby’iki gitero n’iyi ngingo yagize
ati”Nagiye kubivuga kuriya byarankoze ku mutima, muvandimwe birakubabaza
ukavuga kubera iki kuko nigeze kubona ikiganiro cya Manager umwe
wigeze kuvuga ibyo bintu aravuga ngo ntabwo yafasha umuraperi.”
Asobanura avuga ko umuhanga mu byo akora atagakwiye guhingutsa iyo ngingo kuko aba afungira amayira abaraperi ngo kuko bitabashije gukunda ku ruhande rwe.
Ati”N’abantu bareba ibyo biganiro ntihabura abantu batanu
bari bafite gahunda yo gufasha abaraperi bahita bavuga ngo uzi ko aribyo uyu
muntu ni umujyanama w’abahanzi arabimenyereye wasanga hari umuraperi umwe
wamwangirije akazi urumva hari icyizere aba adutakarije.”
Akomeza agira ati”Hari n’ahantu aba adukuye n'aho
adushyize kandi aho adushyize niho habi kuko natwe dukeneye amatsinda adufasha
abareberera inyungu zacu rero kuza ugahita wifata ukabivugira mu ruhame ngo
ntiwafasha abaraperi nkaho batakunguka wabiceceka basi.”
Bruce The 1st ari mu baraperi bamaze imyaka itaragera
kuri 5 batangiye umuziki nk’umwuga gusa amaze gukora Mixtape 3 na EP imwe
hakiyongeraho n’indirimbo yasohoye imwe imwe akanakorana n’abandi bahanzi
zakunzwe cyane.
Aritegura gushyira hanze Album ya mbere mu gihe kigiye kuza ndetse indirimbo aheruka gukorana na Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot yarakunzwe cyane ndetse ubu ari kuyisubiranamo n’abandi baraperi ikaba igomba kujya hanze bidatinze.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA BRUCE THE 1ST
REBA UNUMVE EP YA BRUCE THE 1ST YISE THE 1ST STYLE
TANGA IGITECYEREZO