FPR
RFL
Kigali

Frank Spittler ntabwo yishimiye itsinda Amavubi yisanzemo mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/07/2024 15:44
0


Torsten Frank Spittler yatangaje ko bibabaje kuba ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, abereye umutoza yaratomboye Nigeria na Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kandi basanzwe bari kumwe n'ubundi mu itsinda rimwe mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.



Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 04 Nyakanga 2024 ni bwo i Johannesburg muri Afurika y’Epfo habaye tombora y’uburyo imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025 izagenda.

Ni tombora yasize u Rwanda mu itsinda rya 4 aho ruri kumwe na Nigeria, Benin ndetse na Libya. Amavubi yisanze ari kumwe na Benin ndetse na Nigeria n'ubundi basanzwe bari kumwe mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Nyuma y'iyi tombora, Torsten Frank Spittler utoza Amavubi yatangaje ko bibajemo kuba bongeye kwisanga hamwe n'amakipe basanzwe bari kumwe n'ubundi mu itsinda ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi.

Ati: "Mu by'ukuri bibabajemo kubera ko dufite amakipe abiri mu itsinda, Nigeria na Benin, tuzahura nanone mu itsinda rimwe mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi ariko ni uko bimeze."

Imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco izatangira gukinwa mu kwezi kwa 9 muri uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND