FPR
RFL
Kigali

Women's Football: Vivianne Miedema wabicaga bigacika muri Arsenal yerekeje muri Man City

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/07/2024 14:46
0


Manchester City yasinyishije Vivianne Miedema, umugore wari umaze igihe abica bigacika muri Arsenal.



Kuri uyu wa Gatanu, Manchester City yatangaje ko yasinyishije Vivianne Miedema w'imyaka 27, rutahizamu ufite ibitego byinshi muri Women's Super League, akaba yavuye muri Arsenal ku buntu. Avuye muri Arsenal ayikiniye imikino 172, ayitsindira ibitego 125.

Yagiye muri Manchester City nyuma y'uko yasabwe kongera amasezerano muri Arsenal, akabyanga kugeza ubwo amasezerano ye arangiye mu mpera za Kamena, none ubu yamaze kujya muri Manchester City.

Umuhorandi Vivianne Miedema wari umaze imyaka ibiri yibasirwa cyane n'imvune yo mu ivi, yasinye amasezerano y'imyaka itatu akinira Manchester City.

Mu marangamutima menshi, yagize ati "Impamvu nahisemo Man City, ni uko ari ikipe ihuje n'intego zanjye. Ndi umukinnyi uhora anyotewe gutwara ibikombe, bityo muri Manchester City niho hantu heza ho gutwarira ibikombe.

Nahoze ndota gukinana n'abakinnyi beza ku isi, gusa ndahamya ntashidikanya ko inzozi zanjye nazigezeho muri Manchester City."


Vivianne Miedema w'imyaka 27 y'amavuko yavuye muri Arsenal ajya muri Manchester City 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND