Muri Nzeri 2021 ni bwo inkuru y’icamugongo yatashye mu matwi y’abanyarwanda ko Jay Polly yitabye Imana, ibintu byatunguye benshi. Iyo aza kuba akiriho aba yizihiza isabukuru y'imyaka 37 y’amavuko.
Kuri uyu wa 05 Nyakanga 2024, abakunzi b’umuziki nyarwanda
by’umwihariko b’injyana ya Hip Hop barishimira umusanzu n’uruhare rw’umunyabigwi
Jay Polly wari kuba yizihiza imyaka 37 iyo aba akiriho.
Jay Polly yaguye mu Bitaro bya Muhima aho yagejejwe
avanwe muri Gereza ya Mageragere ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri
2021, akihutanwa kwa muganga ariko ntabashe kubona undi munsi ucyeye kuko
yapfuye mu rukerera rwa 02 Nzeri 2021.
Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi bakunda umuziki
nyarwanda by'umwihariko abakunzi b'injyana ya Hiphop dore ko yafatwaga nk'Umwami
wayo mu Rwanda ndetse nawe ubwe yajyaga yiyita Kabaka bisobanuye Umwami.
Yari umwanditsi w'umuhanga cyane, byagera mu miraperi ye
bikaba akarusho ndetse ibi bikaba byarashyizweho akadomo n'icyamamare Davido mu
2018 ubwo yari Rwanda aho yatangaje ko umuhanzi yemera cyane mu Rwanda ari Jay
Polly. Yahise amuhamagara ku rubyiniro, Jay Polly ahageze baririmbana
indirimbo 'Ku musenyi'.
Nyuma y'uko Jay Polly yitabye Imana, benshi bamuvuzeho
amagambo agaragaza akababaro batewe n'urupfu rwe rutunguranye, banasaba ko
hashyirwaho uburyo bwo gufata mu mugongo umuryango we ndetse bwaje gushyirwaho.
Mu gihe cyo kumushyingura, habaye ibidasanzwe ku
bafana be batiyumvishaga ko koko yitabye Imana. Mu kumusezeraho bwa nyuma, guhera aho yari atuye kugera aho yashyinguwe i Rusororo, abantu bari benshi cyane ndetse bageze n'aho bananira inzego z’umutekano bajya kwirebera uburyo ashyingurwa.
Iby'ingenzi wamenya ku muraperi Jay Polly witabye Imana
Jay Polly wari ukiri umugabo w’igikwerere witabye Imana
ku myaka 33, ni umwe mu bahanzi bahinduye isura y’umuziki Nyarwanda kuva
yatangira kuwinjiramo. Abifashijwemo n’itsinda rya Tuff Gangs yabarizwagamo, ni
umwe mu batumye injyana ya Hip hop muri igwiza igikundiro mu mitima
y’Abanyarwanda.
Uyu muraperi yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, yari umwana
wa kabiri mu muryango w’abana batatu. Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya
Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka
Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n’ubukorikori, ndetse akaba
yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.
Mu muziki, Jay Polly yahesheje ikuzo ‘rap’
Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina
umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR
Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu
bihe bya kera.
Ubushake bwo kuririmba Jay Polly yabugaragaje bwa mbere
ahagana mu 2002, ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka
wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana
indirimbo zitandukanye.
Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P n’abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu.
Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya
TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere yiswe ‘‘Nakupenda’’, iririmbwe mu
Kinyarwanda n’Igiswahili.
Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ‘‘Ngwino’’, ariko
iby’iri tsinda biza kuzamba nyuma y’igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira
muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari nawe wabahuje na Bulldogg, bahera aho
bashinga itsinda rya Tuff Gangs.
Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya
nyuma yo kwakira Fireman na P Fla. Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora
indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo
‘‘Kwicuma’’, ‘‘Sigaho’’, ‘‘Umenye ko’’, “Target ku mutwe’’ n’izindi.
Jay yageze mu bushorishori bw’umuziki w’u Rwanda
Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika imbaraga nyuma y’uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye, bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ari bonyine, ari nako byagenze kuri Jay Polly.
Uyu
mugabo wari uzwiho kwandika imirongo isaba ubushishozi mu kuyisobanukirwa,
yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo
nka ‘Deux Fois Deux’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’ n’izindi zabiciye
kuri radio zo mu Rwanda muri ibyo bihe.
Abafana be barirangaga aho babaga bari hose
Iki gikundiro ni cyo cyahuruje abafana ku munsi wa nyuma
w’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo mu 2011, rikaza kwegukanwa na
Tom Close ariko abafana ba Jay Polly bikabanga mu nda, bakagera ubwo begura
amabuye bakayatera ku rubyiniro, bamagana icyo bitaga akarengane kakorewe
“Umwami wa Hip hop”.
Nyuma yo guhatana ubutaruhuka, Jay Polly yaje kwegukana
igihembo cya Guma Guma mu 2014, ahabwa miliyoni 24 Frw, zakomeje kumufasha mu
rugendo rwe rw’umuziki.
Jay Polly mu bihe bya ‘beef’ na P Fla
P Fla yari mu bari abaraperi ngenderwaho muri Tuff Gangs
ariko yakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora
umwiryane wanatumye bamwereka umuryango.
Yatandukanye na Tuff Gangs muri Mutarama 2012, icyo gihe
yahise ashinga itsinda yise “Imperial Mind State”, yaje guhinduka
"Imperial Mafia Land" aho yari ari kumwe na El Poeta bari
baranabyaranye. Iri tsinda ubu yarihaye izina rya "Quiet Money".
We na bagenzi be bahise bagirana urwango batangira kujya
bahimba indirimbo baterana amagambo. P Fla yagiranye amakimbirane na mugenzi we
yamaze imyaka myinshi, biyunga mu myaka yashize.
Mu 2020 aba baraperi batunguye benshi bakorana indirimbo
bise ‘No more Drama’ bahuriyemo na G-Bruce bagaragaza ko bongeye kwiyunga.
Mu 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay
Polly yatandukanye na bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu
itsinda akanashyiramo amaraso mashya.
Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na
Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise
‘Wiyita Iki?’ batangiranye amashagaga bereka abari bagize Tuff Gangs ya mbere
ko nta buhangange bari bafite bwatuma bigira ibyatwa.
Bulldogg, Fireman na Green P nabo bahise bashinga itsinda
bise Stone Church bahise bongeramo na Nick Breezy. Icyo gihe Stone Church
yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Imirimo’, ‘Ndakuzi’ na ‘Ndi Iniga’.
Tuff Gangs basubiranye mu 2017, muri East African Party
2018 bigaragariza abakunzi babo. Cyari igitaramo cyo gutangiza umwaka. Kuva
basubirana bakoranye indirimbo imwe bise ‘For Someone’. Mu minsi ishize mu bihe
bya Coronavirus aba bahanzi bakoranye ibitaramo byashimishije benshi.
TANGA IGITECYEREZO