Linus Kaikai ari mu banyamakuru batatu bagiranye ikiganiro kihariye na Perezida William Ruto ku bibazo bya politike biri muri Kenya, uburyo bw'imibarize ye bukaba bukomeje kugarukwaho.
Niba ukurikiranira hafi ibigezweho mu Karere, uzi ko
imyigaragambyo imaze iminsi muri Kenya yangije byinshi ndetse abasivile
bakayigwamo.
Kuri ubu Perezida William Ruto akomeje gusabwa
kwegura, ibintu we yerekana ko biri kugirwamo uruhare n’abatavuga rumwe na we.
Agaragaza ko abaturage babyinjiyemo batazatinda
kubona ko bari bibeshye, bari gusenya igihugu bibwira ko bari kucyubaka.
Mu kiganiro kihariye Perezida Ruto yagiranye n’itangazamakuru
cyari kiyobowe n’abanyamakuru 3, benshi bakomeje kugaruka ku myitwarire y’aba
banyamakuru ariko by’umwihariko kuri Linus Kaikai n’uburyo yabazagamo.
Kaikai amaze ibinyacumi bisaga bitatu mu itangazamakuru, akaba yaragiye anyura mu bibazo bitandukanye mu mwuga we. Ari mu banyamakuru bihagazeho muri Kenya, akaba yarakoreye ibinyamakuru bikomeye.
Hirya y’umwuga w'itangazamakuru, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana 3. Tugiye kugaruka ku buzima bwe.
Ubuzima
bw’ubuto
Linus Kaikai yavukiye muri Transmara mu gace ka Narok, akurira mu byaro bya Parike ya Maasai Mara National. Ni umwana wa 6 mu bana 10
bavukana barimo abakobwa 5 n’abahungu 4.
Yakunze itangazamakuru cyane bivuye kuri Se wakundaga
gukurikiranira hafi amakuru, ibintu byatumye akura akunda itangazamakuru.
Urupfu rwa Perezida wa Mozambique no kwicwa kwa Perezida wa Burkina
Faso, Thomas Sankara, byatumye arushaho kuzamukwamo no gukunda itangazamakuru.
Ibirebana
n’amasomo yize
Nyuma y’amashuri abanza, yakomereje ayisumbuye muri Kilgoris-ishuri ryarushijeho kumufasha kwiyumvamo itangazamakuru.
Yaje gukomereza muri Kaminuza ya Kenya Institute yiga Mass
Communication, atangira gukora imenyerezamwuga kuri radiyo na televiziyo.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza
mu Itangazamakuru Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Masinde Muliro n’iy’amategeko
yakuye muri Kaminuza ya Nairobi.
Ibinyamakuru
yakoreye
Kaikai yatangiriye umwuga w'Itangazamakuru kuri televiziyo KTN [Kenya Television
Network] aho yakoze kugera muri Kamena 1999.
Ibikorwa bye byatumye atangira guhabwa ibihembo aho mu
1997 ubwo yari akiri kuri KTN yegukanye igihembo cya CNN African Television
Journalist.
Yaje gutangira gukorera SABC [South African Broadcasting
Corporation] aho yaje no kugera mu nama y’ubuyobozi yayo.
Muri 2007 yaje gusubira kuri KTN nka Managing Editor
ushinzwe ubuziranenge n’iterambere ry’ibikorwa.
Ntiyahatinze kuko yahise atangira gukorera NTV nka
Managing Editor.
Bimwe
mu bibazo yagiye ahurira nabyo mu mwuga
Muri 2018 yaraye mu cyoba binaba ngombwa ko arara mu kazi
yirengera ngo adatabwa muri yombi ku makuru yari yahawe yizewe ko yagombaga
gufungwa, byari ku bibazo bishamikiye ku mwuga we birimo no kuvuga ko
nta bwisanzure buhari.
Kuri ubu akorera Royal Media Services aho ari mu bantu
bamaze kugena imikorere ya Citizen TV ishamikiye kuri iki kigo akorera.
Imyanzuro
ikakaye yagiye afata mu mwuga we
Hari byinshi mu bikorwa yagiye akurikirana birimo n'ibisa
nko kwiyahura bitewe nababaga babirimo.
Yagiye atara inkuru rwagati mu ntambara
zinyuranye zo muri Congo Kinshasa.
Yigeze kohereza itsinda ry’abanyamakuru bajya
gukurikirana ibikorwa byihariye bya Al Shabaab.
Ubuzima
busanzwe
Uyu mugabo wayoboye ikiganiro mpaka cy’Abakandida
Perezida muri 2017 yashyingiranwe na Jacinta Mueni bafitanye abana 3.
Wareba ikiganiro cyose cya Perezida Ruto n'abanyamakuru bagera kuri batatu barimo Linus Kaikai ukomeje kugarukwaho cyane
TANGA IGITECYEREZO