Muri uyu mwaka wa 2024, umuziki nyarwanda by’umwihariko uwo kuramya no guhimbaza Imana wateye imbere ku rwego rwatangaje benshi ku buryo abaramyi batandukanye bagiye bahuza imbaraga bikarangira havuyemo indirimbo nziza ndetse zigakundwa ku kigero gishimishije.
Umwaka wa 2024 ugeze muri kimwe cya kabiri, ukomeje
gutanga umusaruro ushimishije ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko
ku bawukora n’abawukunda.
Kugeza ubu, hari indirimbo zivugira zagiye zihuza
abaramyi bakomeye baba abatuye mu Rwanda ndetse n’ababarizwa mu mahanga ya kure
zasohotse mu mezi y’uyu mwaka yatambutse, zigakundwa cyane kandi zigafasha
imitima ya benshi guhinukirira Imana.
Mu ndirimbo nyinshi zagiye ahagaragara muri uyu mwaka,
InyaRwanda yaguteguriye 10 muri zo zakunzwe ku rwego rutangaje:
1.
Niyo Ndirimbo –
Meddy ft Adrien Misigaro
Nyuma y’umwaka atagaragara mu muziki, umuhanzi
Meddy yongeye gusohora indirimbo nshya yise ‘Niyo ndirimbo’ yakoranye na Adrien
Misigaro iyi ikaba imwe mu zo amaze igihe akoraho zo kuramya no guhimbaza
Imana.
Meddy na Adrien Misigaro baherukaga guhurira mu
ndirimbo mu myaka umunani ishize ubwo bakoranaga iyo bise ‘Ntacyo nzaba’. Muri iyi ndirimbo kandi
Meddy aba ahamya ko Yesu yahinduye ubuzima bwe, ati “Uko wansanze niko wankunze
[…] amaso yanjye yabonye ubwiza bwawe niyo ndirimbo yanjye.”
‘Niyo ndirimbo’ ni indirimbo Meddy yashyize hanze
nyuma y’igihe atangaje ko yahinduye ubuzima kuri ubu akaba yarinjiye mu muziki
wo kuramya no guhimbaza Imana akava mu muziki usanzwe.
2.
Nkurikira –
Israel Mbonyi ft Adrien Misigaro
Adrien Misigaro ufitanye indirimbo na Meddy zirimo
‘Niyo Ndirimbo’ igezweho, yahuje imbaraga (bishingiye ku bucuti) na Israel
Mbonyi umaze gushinga imizi mu kugira ibihangano bikundwa no hakurya y’inkombe
z’u Rwanda, bakorana indirimbo bise ‘Nkurikira.’
Iyi ndirimbo, iri mu zakoze ku mitima ya benshi
bitewe n’amagambo ayigize. Mu kiganiro InyaRwanda iheruka kugirana na Adrien
Misigaro, yakomoje ku kuba ubucuti bwabo aribwo bwabaye imbarutso y’iyi
ndirimbo.
3.
Hembura Mwami (
Nyemerera live) – Prosper Nkomezi ft Gentil Misigaro
Umuramyi mpuzamahanga Gentil Misigaro utuye muri
Canada, yongeye gukorana indirimbo na Prosper Nkomezi nyuma y'imyaka itatu
baririmbanye iyo bise "Ndaje" yakunzwe cyane igahembura abakristo benshi.
Igitekerezo cy'indirimbo ya kabiri bakoranye,
"Nyemerera", cyazanywe na Prosper Nkomezi. Ni indirimbo irimo
ubutumwa bw'isengesho ryo gusaba Imana ngo ihembure ibyumagaye kandi itange
ubuzima ku bitabufite. Misigaro ati "Nyituye umuntu wese uri kunyura mu
bihe bigoye yifuza ko Imana yazura ibyapfuye cyangwa guhembura
ibyumagaye".
4.
Iriba – Manzi Lucien
ft James & Daniella
Mu kwezi gushize, ni bwo umuramyi Manzi Lucien
yiyambaje imwe muri couple zigezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu
Rwanda, James na Daniella, bakora indirimbo yise 'Iriba' igaruka ku isoko riva
mu ijuru.
5.
Anzi mu izina –
Tonzi ft Liliane Kabaganza
Umuhanzikazi Tonzi yiyambaje mukuru we muziki wo
kuramya no guhimbaza Imana, Liliane Kabaganza, bakorana indirimbo ihumuriza
imitima y'abantu kandi ikabibutsa ko Imana ibazi mu mazina, ndetse ko buri wese
imuzi nk'umwihariko kuva yaremwa.
Iyi ndirimbo imara iminota 4 n’amasegonda 38,
ikubiyemo ubutumwa bwiza kandi bugenewe buri wese, buvuga ko Imana izi abantu
bayo mu mazina nk’uko izina ryayo ribivuga, kandi ikaba izi buri wese
nk’umwihariko nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri Yeremiya: 1:5 ko Imana
yamenye buri muntu ataranavuka".
6. Amashimwe - Chancelier ft Mwiza Zawadi & Trezor Zebedayo
Umuramyi Chancelier yiyambaje abandi baramyi bamaze kwandika izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Mwiza Zawadi na Trezor Zebedayo bashyira ahagaragara indirimbo bise 'Amashimwe' nayo yafashije benshi gutambutsa amashimwe yabo ku Mana.
7.
Selah – Miss Dusa
ft Adrien Misigaro
Mushiki wa Gentil Misigaro, Dusabe
Gentille Mutabazi [Miss Dusa] winjijwe mu muziki mu buryo bweruye na Adrien
Misigaro, bakoranye indirimbo bise ‘Sela’ nyuma y’imyaka irenga ibiri bahuriye
mu ndirimbo bise ‘Nyibutsa.’
8. Yanyishyuriye - BigBen Rutabara ft James & Daniella
Indirimbo 'Yanyishyuriye' yahuje umuramyi BigBen Rutabara n'imwe muri couple zikunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nayo iri mu zakunzwe cyane muri uyu mwaka.
9. Ni Uwanjye - Serge Iyamuremye ft Joy Gatabazi
Umuramyi uri mu baramyi b'abanyarwanda ariko badakorera umuziki mu Rwanda ukunzwe n'abatari bacye, Serge yahuje imbaraga na Joy Gatabazi nawe ufite impano idasanzwe, bakora indirimbo bise 'Ni Uwanjye' yafashije benshi kwegerana n'Imana.
10. Wowe Mana - John B Sengleton ft Emmy Vox
">Muri uyu mwaka kandi, umuhanzi John B Singleton ufite ubumuga bwo kutabona, yiyambaje Emmy Vox uri mu baramyi bamaze kwandika izina mu Rwanda, bashyira hanze indirimbo bise 'Wowe Mana,' yakirwa neza n'abakunzi ba 'Gospel' nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO