FPR
RFL
Kigali

Kamanzi Ashraf wakiniraga Mukura yerekeje muri Musanze FC yakunze kugora

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/06/2024 10:46
0


Kamanzi Ashraf wakiniraga ikipe ya Mukura VS, yerekeje mu ikipe ya Musanze FC ku masezerano y’imyaka ibiri.



Kamanzi Ashraf usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ndetse akaba akina asatira izamu, yari amaze imyaka ibiri mu ikipe ya Mukura VS, ikipe yakinwemo n’umubyeyi we. 

Aganira na InyaRwanda, Kamanzi yemeje ko aya makuru ariyo yamaze kwerekeza mu majyaruguru y’u Rwanda. Yagize Ati” Yego ayo makuru niyo njye ubu ndi umukinnyi wa Musanze FC mu gihe kingana n’imyaka ibiri, ndetse kuri uyu wa mbere ndatangira imyitozo.”

Kamanzi yabaye umukinnyi mwiza muri Mukura mu mwaka we wa mbere wo yafashaga iyi kipe mu gihe itari yemerewe kugura abakinnyi. Kamanzi yakomeje kwitwara neza no mu mwaka we wa kabiri, gusa akaba atarabashije kwisanga mu mibare y’umutoza biri mu byatumye adakomezanya na Mukura.

Ubwo yageraga muri Mukura mu mwaka w’imikino 2022-23, Kamanzi yari avuye mu ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ikina icyiciro cya kabiri, ndetse nayo ikaba iba mu Karere ka Huye.

Kamanzi akina asatira izamu aciye ku ruhande cyangwa akaba yakina nka nimero 10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND