FPR
RFL
Kigali

Kwa Kanye West byanze yitabaza Kim Kardashian

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/07/2024 8:36
0


Nyuma y’imyaka 3 Kanye West atandukanye byemewe n’amategeko na Kim Kardashian, ubu yamwitabaje amusaba ubufasha bw’amafaranga.



Umuraperi Kanye West yagiye kuganyira uwahoze ari umugore we Kim Kardashian, amusaba ubufasha by'amafaranga kubera ibibazo by'ubukene bimwugarije.

Nk'uko byatangajwe n’ikinyamakuru Marca, umuraperi Kanye West yasabye ubufasha uwahoze ari umugore we Kim Kardashian nyuma yo kutumvikana na sosiyete ya Adidas yari inkingi ya mwamba ku bukire bwe.

Byavuzwe ko uyu muhanzi yasabye ubufasha bw’amafaranga Kim Kardashian nyuma y’amakimbirane yagiranye n’isosiyete bigatuma ahomba amafaranga menshi yinjizaga, ari nabyo byatumye ngo ubu ari mu bukene.

Kanye West yasabye ubufasha bw’amafaranga Kim uherutse kuzuza umutungo wa Miliyari y’Amadolari

Ibyo bije kandi nyuma y'uko uyu muraperi w'imyaka 47 amaze iminsi mu bihe bibi by'ubukungu nyuma y'uko usibye Adidas n’ibindi bigo bimwe na bimwe byakomeje kugenda bimutera umugongo birimo nka Balenciaga yamamarizaga.

Ni mu gihe TMZ yo yatangaje ko zimwe mu mpamvu ziri gutera ubukene Kanye West harimo nko kuba album 2 aherutse gusohora yikurikiranije zitigeze zimwinjiriza ndetse ngo ari no kwishyura abanyamategeko be amafaranga menshi bitewe n’ibirego bitatu yarezwe harimo icy’ishimisha mubiri k'uwari umukozi we. Ikindi ngo isesagura ryamuranze kuva mu 2022 naryo ngo ryatumye atakaza amafaranga menshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND