FPR
RFL
Kigali

Eric Pisco agiye gupfundurira agaseke abakunzi be mu gitaramo kidasanzwe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/06/2024 12:35
0


Imyiteguro y’igitaramo Eric Pisco azakora ku Cyumweri tariki 30 Kamenya 2024, muri Centre Missionaire Lavigerie igeze ku kigero cya 99% . InyaRwanda.com twamusuye atubwira ko ahishiye byinshi abakunzi be muri iki gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo 15.



Eric Pisco ni umuhanzi, umucuranzi, umuririmbyi ubarizwa muri Kiliziya Gatolika, umaze imyaka irenga 14 muri muzika yo gusingiza Nyagasani, iki gihe cyose akimaze ari umunyamuryango wa Chorale de Kigali.

Mu myaka itatu(3) ishize amaze acishamo akaririmba nk’umuhanzi ku giti cye, yakoze indirimbo nyinshi zirimo izakunzwe cyane twavuga nka”Allelluya Pasika yacu”, “Ngukesha byose” iri mu njyana ya gakondo ndetse yanakunzwe n’abatari bake wongeyeho umuzingo w’indirimbo 15 zavuyeho igitekerezo cy’iki gitaramo.

Yatangaje ko igitekerezo cyo kumurikira abantu uyu muzingo yagitewe nuko yari amaze guhanga indirimbo nyinshi kandi yumva zagira icyo zifasha abantu bityo yifuza kuzibasangiza anabifatanya no kuzishyira ku mugaragaro

Yijeje abazitabira iki gitaramo ibyishimo bisendereye nk’uko n’ubusanzwe abamuzi basanzwe bamuziho guhaza imbamutima z’abumva umuziki we yagize ati” Abantu barabizi nkora ibintu byiza, abanzi ncuranga mu Kiliziya, abanzi ncuranga mu bitaramo, baranzi ko nkora ibintu byiza, umuziki uzaba ari mwiza, amagambo azaba ari meza ndabizi azafasha abantu ufatiye ku ndirimbo 2 maze gusohora abantu bazakiriye neza,bazaze bazishima.’’

Yanatangaje kandi ko muri iki gitaramo haziganzamo sitire (style) zidasanzwe mu micurangire isanzwe imenyerewe muri Kiliziya Gatolika.

 Muri iki gitaramo byitezwe ko  kizagaragaramo abandi bahanzi bamenyerewe mu ndirimbo zo gusingiza Nyagasani nka Isaac Gatashya  usanzwe ubarizwa muri Chorale de Kigali, Oreste Niyonzima  n’abo bafatanya,Nyituriki Denis, Catholic All-Stars ndetse n’abandi…

 Yasabye abantu kuzitabira ku gihe kuko bazubahiriza isaha ya saa kumi n’ebyiri (6: PM) ko ariyo igitaramo kizatangiriraho.


Eric  Pisco ahishiye byinshi abakunzi be muri iki gitaramo


Eric Pisco n'itsinda rye imyiteguro yayigeze ku musozo



KANDA HANO UREBE ANDI  MAFOTO

">IMYITEGURO IGEZE KU MUSOZO 

">

Umwanditsi w'Inkuru: Nshimiyimana Jean(Doxvisual)

Amafoto& Video: Nshimiyimana Jean (Doxvisual)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND