Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Semivumbi Daniel [Danny Vumbi], yatangaje ko akimara kwandika indirimbo 'Ni Danger' itsinda rya Urban Boys ryamwegereye rimusaba kumwishyura ibihumbi 800 Frw akayibegurira, ariko ntibumvikana bitewe nuko batagezaga kuri Miliyoni 1 Frw we yashakaga- Bivuze ko babuzeho ibihumbi 200 Frw.
Ni indirimbo idasanzwe mu rugendo rw'umuziki wa Danny Vumbi.
Nawe avuga ko yatumye izina rye rikomera ndetse yamuhesheje akazi mu bihe
bitandukanye kugeza n'ubu.
Iyi ndirimbo yasohotse mu mpera za 2014, yamamara cyane kuva
mu 2015 kugeza mu 2018. Igaragaza ishusho y'umuhanzi Danny Vumbi,
kandi yamufunguriye amayira mu ruhando rwa muzika.
Aherutse kuyisubiramo yifashishije umuhanzikazi Bwiza wo muri
Kikac Music Label, bayihuza n'amagambo akoreshwa n'urubyiruko muri iki gihe.
Danny Vumbi yabwiye InyaRwanda ko ahanga iyi ndirimbo
byaturutse ku muvandimwe we wamubwiye guhanga igihangano cyitsa ku ngingo atekereza
ko abandi bahanzi baba bataravuzeho mu bihe bitandukanye.
Ati "Hari umuvandimwe twaganiriye arambaza ati 'ariko
ubundi kuki mu Rwanda muririmba inkundo gusa muba mwumva nta bindi
mwakoraho' ".
Danny Vumbi yavuze ko no gukora indirimbo 'Wabigenza ute?'
byaturutse kuri uriya muvandimwe baganiraga amubaza uko yakwifata aramutse
amenye umunsi azapfiraho.
Ati "Ni uko nakoze indirimbo 'Wabigenza ute? Ni umuvandimwe
wanjye kuri Papa na Mama. Ni indirimbo
zidasanzwe, ku buryo wumva indirimbo umuntu akavuga ati 'uyu muntu yaririmbye
ibintu abandi bataririmba'".
Yasobanuye ko indirimbo ye "Ni Danger’ yatumye amenyekana kandi yampaye akazi gatandukanye". Ati "Buriya iri mu byatumye n'abantu bumva ko nshobora kwandika ibintu bidasanzwe ugereranyije n'ibyo abandi bantu bandika."
Mu busanzwe, abanyamuziki baririmba ku ngingo enye zirimo
Politike, 'Gospel', urukundo ndetse no kwidagadura. Danny Vumbi ati "Ntabwo
abantu bashobora kwibuka ko hari izindi ngingo ushobora kuba waririmbaho. Nka 'Ni
Danger' yarantunguye nshingiye ku kuntu abantu bayakiriye."
Habuze gato ngo
ayigurishe
Danny Vumbi avuga ko mu kwandika iyi ndirimbo 'Ni Danger'
yafashe igihe cyo kwandukura amagambo yari agezweho muri icyo gihe mu
rubyiruko, ariko kandi hari ayo atashyizemo bitewe n'igisobanuro cyayo n'uburyo
atari avugitse neza nk'uko yabishakaga.
Yavuze ko mu 2014 ari bwo yanditse iriya ndirimbo. Icyo gihe
itsinda rya Urban Boys ryari rigezweho rimusaba ko ryamugurira ku
bihumbi 800 Frw ariko we agasaba Miliyoni 1 Frw. Ati "Abampaga ibihumbi
800 Frw ni Urban Boys, hari abantu bavuze bati ese buriya Urban Boys yari
kuyiririmba bikavamo?"
Danny Vumbi yavuze ko muri iyi myaka, abahanzi bari batarumva neza umuco wo kugura indirimbo, kuko babifata nk'ibintu bidasanzwe, ndetse nawe yari ataragurisha indirimbo nyinshi.
Ati "Icyo gihe Urban Boys
baranyegereye bati dore rero dufite ibihumbi 800 Frw, bari bafite no muri
'Envelope' twahuriye Kimironko, ndababwira nti 'rero habura n'igice na kimwe
ntabwo nyitanga."
Uyu muhanzi yavuze ko iyo bamuha Miliyoni 1 Frw yari
kugurisha iriya ndirimbo, ariko kandi siko byagenze bituma ayikorera none
yishimira umusanzu yatanze mu rugendo rwe rw'umuziki.
Danny Vumbi yatangaje ko mu 2014 yari agiye kugurisha
indirimbo ye ‘Ni Danger’ habura gato
Danny Vumbi yavuze ko Urban Boys yamuhaga ibihumbi 800 Frw mu
gihe we yashakaga Miliyoni 1 Frw ku ndirimbo ye ‘Ni Danger’
Danny Vumbi yavuze ko indirimbo ye ‘Ni Danger’ yabaye
ikimenyabose biturutse ku magambo ayigize
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANNY VUMBI AVUGA KU NDIRIMBO YE ‘NI DANGER’ YAMAMAYE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI DANGER' YA DANNY VUMBI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AFANDE’ DANNY VUMBIYAHIMBIYE PEREZIDA KAGAME
TANGA IGITECYEREZO