Kigali

Dr Alfred Gatete na Divine Nyinawumuntu batumiwe mu gitaramo cyiswe "Evening of Praise and Worship"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/06/2024 9:16
0


Umuryango w'abanyeshuli b'Abaporotesitanti bakorera umurimo w'Imana mu ishuli rya Camp Kigali (RAJEPRA Camp Kigali) wateguye igitaramo cyiswe "Evening of Praise and worship" cyatumiwemo abarimo Dr Alfred Gatete n'umuramyi Divine Nyinawumuntu ubarizwa muri Kingdom of God na Korali Abihanganye ya ADEPR Muhima.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, abakunzi ba Gospel bararitswe n'uyu muryango mu gufatanya nawo kuramya no guhimbaza Imana no gushimira abanyeshuli bakoze umurimo w'Imana bakaba batazakomeza kwiga muri Camp Kigali kuber ako bamwe basoje amashuli yisumbuye mu gihe hari n'abandi bimukira ku bindi bigo.

Ni muri urwo rwego uyu muryango ugiye kwifatanya na Divine Nyinawumuntu, Angel Worship Team na Pillar Worship Team mu guhembura imitima y'abazitabira iki gitaramo mu bihimbano by'umwuka mu gihe Pastor Dr Alfred Gatete ari we uzigisha ijambo ry'Imana.

Mu kiganiro Holy Room cya Isibo FM cyo kuwa 23/06/2024, Divine Nyinawumuntu wari umutumirwa yavuze ko yishimiye kuzataramira abakunzi be binyuze mu ndirimbo ze zirimo "Urugendo", "Irembo" n'izindi. Yagize ati: "Kuri ubu mfite ibyishimo byo kuba ngiye gutaramira abakunzi banjye mu gitaramo mfata nk'icy'amateka". Yasobanuye ko yakoze imyitozo ihambaye izatuma abasha guhembura abakunzi be.

Belyse Abayisenga wari kumwe na Divine muri icyo kiganiro akaba n'umwe mu bayobozi ba RAJEPRA ya Camp Kigali, yasobanuye ko biteguye neza bakaba bizera ko Imana izabakoresha iby'ubutwari muri iki gitaramp cyatewe inkunga n'abarimo Teens For Christ (TFC).

Divine Nyinawumuntu ni umunyeshuli mu kigo cy'amashuli cya Camp Kigali akaba ari mu mwaka wa 6 w'amashuli yisumbuye aho yiga ishami ry'Amateka, Ubukungu n'Ibidukikije (HEG), akaba umwe mu bakandida bitegura gukora ikizamini cya Leta. Ni umwe mu baramyi bagaragaje impano bakiri batoya.

Mu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa 6 ni bwo yagiranye amasezerano na Trinity For Support (TFS) imwe mu baterankunga b'iki gitaramo kigiye kubera muri Camp Kigali. Kuri ubu Trinity For Support niyo irebera inyungu z'uyu muramyi (Full management).

Kuva yakorana n'iyi Label ni bwo uyu muramyi yamenyekanye aho yamufashije gukora indirimbo zirimo "Urugendo" n'iyitwa "Irembo". Amaze gutumirwa kuri Radio Rwanda, Isibo TV&Radio, Radio&TV 10, Umucyo Radio, Life Radio, Ahopa Radio&TV, Flash FM, Sana Radio, Yongwe Tv n'izindi anagarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye.

Ni umwe mu baramyi baje ku rutonde rw'abaramyikazi 10 batanga icyizere rwakozwe na inyaRwanda.com aho yashyizwe ku mwanya wa kabiri. Abarizwa muri Trinity For Support yashinzwe na Obededomu Frodouard umwe mu bayobozi b'ikinyamakuru cya Gikristo cya Paradise.rw, akaba n'umwe mu banyamakuru bakora ikiganiro Holy Room kuri Isibo FM.

Tubibutseko muri iki gitaramo kizabera mu kigo cy'amashuli cya Camp Kigali kuwa 29/06/2024 guhera Saa Saba z'amanywa, kwinjira ari Ubuntu.


Divine Nyinawumuntu ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo


Belyse Abayisenga umwe mu bari gutegura iki gitaramo


Divine Nyinawumuntu ni umwe mu baramyi batanga icyizere mu Rwanda


Divine aratangaza ko yiteguye cyane iki gitaramo yatumiwemo


Kwinjira ni ubuntu!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND