Uwase Hirwa Honorine ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu marushanwa y’ubwiza aho yibitseho ikamba muri Miss Rwanda 2017 aza no guhagararira u Rwanda muri Miss Earth uwo mwaka ubu akaba agiye gushinga urugo.
Kenshi wagiye wumva abantu bavuga ngo Miss Gisabo wenda
ugasanga utekereza ko ahanini bishingiye ku buryo Uwase Hirwa Honorine ateye
akaba ari byo abantu buririyeho bakamwita uko.
Nyamara ariko ni we ubwe wabizamuye, abantu bahita
babimwitirira binazamura izina rye ryanatumye yegukana ikamba rya Miss
Popularity muri Miss Rwanda ya 2017.
Ubwo yari mu marushanwa asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe
byumwihariko ku birebana n’imyambarire yagize ati” Nambaye
nk’umunyarwandakazi, umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo kandi ndatekereza ko
byose bigaragara."
Kuva icyo gihe abantu bahereyeho bamwita Miss Gisabo,
muri uwo mwaka kandi yahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss
Earth.
Imyiteguro y’ubukwe ayigeze kure aho ku wa 16 Kanama 2024
hazaba umuhango wo gusaba no gukwa naho ku wa 24 Kanama 2024 asezerana
imbere y’Imana.
Mu 2022 ni bwo hatangiye kumvikana inkuru z’urukundo
rwe na Nsengiyumva Mugisha Chritian, bagiye bagaragara bari kumwe mu bihe byiza
ahantu hatandukanye harimo n’i Dubai.
Umwaka wa 2023 wasize basezeranye imbere y’amategeko mu
muhango wabaye ku wa 23 Gashyantare.
TANGA IGITECYEREZO