FPR
RFL
Kigali

Se wa Davido yahishuye ko yarose umuhungu we azavamo umuhanzi wa Gospel

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/06/2024 9:52
0


David Adeleke [Davido] yagarutse ku iyerekwa se, Deji Adeleke, rivuga ko umuhungu we bizarangira abaye umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Artist).



Davido yavuze kuri iri yerekwa Se yagize, ubwo yaganiraga na bamwe mu bashyitsi bitabiriye ubukwe bwe bwabaye kuwa 25 Kamena 2024.

Mu buryo bwe yagize ati: ”Igitondo kimwe, Data yarambwiye ati 'Davido nagize iyerekwa', ndamubaza 'irihe', arabwira ngo 'nagize iyerekwa ko bizarangira mu muziki uvuyemo umuramyi'.”

Cyabaye ikiganiro kirekire ubwo yavugaga iyi nkuru ku bitabiriye ubukwe bwe na Chioma bwabereye kuri Hoteli ya Eko, bukitabirwa n’ibyamamare muri politike, Siporo no mu muziki .

Mu babwitabiriye harimo se wabo wa Davido, Ademola Adeleke usanzwe ari Guverineri w’Intara ya Osun, Babajide Sanwo Olu Guverineri wa Lagos na Alex Otti Guverineri wa Abia.

Hari kandi uwabaye Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, uwabaye Guverineri wa Ibon Udom Emmanuel n’abandi.

Mu byamamare muri siporo n’umuziki, hari Don Jazzy, Ini Edo, PSquare, Zlatan Ibile, Patoranking, Obi Cubana, Seyi Tinubu, Jay Jay Okocha, Victor Osimhen, Pocolee na Ebuka Obi-Uchendu.

Davido na Chioma bakoze ubukwe nyuma y’ikinyacumi kirenga bamenyanye bakaza kuba inshuti. Ubucuti bwabo bwavuyemo urukundo rwanatanze imbuto z’abana 3 barimo Ifeanyi witabye Imana.

Mu bihe bitandukanye Davido yagiye yifashisha impano ye aririmba ubwiza n’ubudasa bw’umugore we nko muri "Assurance", indirimbo yakiriwe neza yanitabajemo umugore we mu mashusho yayo.Davido na Chioma bakoze ubukwe bw'agatangaza nyuma y'imyaka igera kuri 5 bemeranije ko bazabana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND