FPR
RFL
Kigali

Copa America: Venezuela yageze muri kimwe cya Kane, Ecuador na Mexico zinjira mu ntambara

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/06/2024 8:11
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, muri Copa America ikipe y'igihugu ya Venezuela yabaye iya kabiri igeze muri kimwe cya Kane nyuma yo gutsinda Mexico, naho Ecuador itsinda Jamaica, ihita inganya na Mexico amanota atatu, aho zizishakamo imwe izajya muri kimwe cya Kane.



Ku isaha ya saa sita z'ijoro  mu Rwanda, abakunzi ba Copa America batangiye kureba umukino wahuje ikipe y'igihugu ya Ecuador na Jamaica. Ni umukino wabereye kuri Allegiant Stadium, usifurwa n'umunya-Chile, Cristian Garay.

Ni umukino Ecuador yari ifite uburakari bwinshi cyane, kubera ko uyu munsi iyo iza gutsindwa umukino, yari guhita isezererwa bidasubirwaho, kubera ko umukino ubanza bari bawutakaje. 

Ikipe y'igihugu ya Ecuador yatangiranye imbaraga zidasanzwe, kubera igitutu cyinshi bari bashyize ku bwugarizi bwa Jamaica, byatumye ku munota wa 13 myugariro wa Jamaica Kasey Palmer yitsinda igitego, ni uko Ecuador iba yinjiye mu mukino. 

Ecuador yakomeje kwataka izamu rya Jamaica, nuko ku munota wa 54+4 Ecuador ibona Penaliti yatewe neza na Kendry Páez iba ibyaye igitego cya kabiri ku ruhande rwa Ecuador. 

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya Ecuador ku busa bwa Jamaica, nuko amakipe ajya kuruhuka Umutoza wa Ecuador Félix Sánchez n'ingabo ze bajya kuruhuka bakubita agatoki ku kandi. 

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 54 Jamaica yabonye igitego cya mbere cya Michail Antonio, gusa ntacyo cyamariye iyi kipe kubera ko Ecuador yahise itsinda igitego cya Gatatu ku munota wa 90+1, nuko izozi za Jamaica muri Copa America 2024 ziba zishizweho akadomo. 


Ecuador yatsinze Jamaica itangira kugira ikizere 

Nyuma y'ibirori bya Jamaica na Ecuador, abakunzi ba ruhago bakurikijeho umukino wahuje ikipe y'igihugu ya Venezuela na Mexico, ni umukino wasifuwe na Raphael Claus ukomoka muri Brazil, ukinirwa kuri SoFi Stadium. 

Muri uyu mukino, amakipe yombi yahanganye karahava, nuko igice cya mbere kirangira nta kipe ibonye igitego. 

Mu gice cya kabiri, Venezuela ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri iyi Copa America, ku munota wa 57 yabonye igitego kuri Penaliti yatewe neza na Salomón Rondón. Ibyo byatumye Venezuela yari yabuze igitego ikiryamaho karahava. 

Ku munota wa 87 na Mexico nayo yabonye Penaliti, ubwo yari itangiye kwizera ko igiye kunganya umukino, nuko ihawe Orbelín Pineda arayitera ariko umuzamu wa Venezuela Rafael Romo amubera ibamba Penaliti arayifata. 

Umukino warangiye Venezuela itsinze igitego kimwe ku busa bwa Mexico. 


Venezuela yageze muri kimwe cya Kane muri Copa America 2024, nyuma yo gutsinda Mexico 

Gutsinda uyu mukino byatumye Venezuela igera muri kimwe cya Kane muri Copa America n'amanota atandatu, Mexico na Ecuador zo zifite amanota atatu, ziracyategereje ikizava mu mukino wa gatatu. Ikipe y'igihugu ya Jamaica yo, yatashye nyuma yo gutsindwa na Ecuador, umukino wa mbere yari yatsinzwe na Venezuela. 

Imikino ya kabiri mu matsinda, izakomeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakina na Panama, naho Uruguay ikine na Bolivia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND