Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyasoje iminsi 30 ya MTN Y’ello Care, cyubakira igikoni kigezweho ishuri rya Groupe Scolaire Bukure riherereye mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Ni
igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena, kibera mu karere ka
Gicumbi, Umurenge wa Bukure, Akagari ka Karenge ari na ho iki kigo giherereye. Muri
gahunda ya "30 Days of Y'ello Care" MTN yahisemo gufasha bimwe mu
bigo byo mu Rwanda gukemura inzitizi bihura nazo mu buzima bwa buri minsi
ubwo baba bari guha uburere abana b’u Rwanda.
Ni
muri urwo rwego rero MTN yerekeje mu karere ka Gicumbi ibasaba kuba bagirana
ubufatanye bagahabwa ikigo cy’ishuri cyari gisanzwe kuba gifite igikoni kitagezweho bacyubakira igikoni cyiza kigezweho ndetse byafasha
kuzamura ireme ry’abana bahiga. Akarere ka Gicumbi kaje guhitamo ikigo cya
G.S.Bukure ndetse MTN ihita itangira igikorwa cyo kubaka icyo gikoni kizatahwa
mu munsi ya vuba.
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Mapula Modibe arimo gukoresha imbaraga karemano mu kubaka igikoni cya G.S.Bukure
Alain Numa ushinzwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN, yavuze ko MTN Y’ello Care ari gahunda ngarukamwaka kandi itanga inyungu ku muryango nyarwanda. Ati: ”Iyi ni gahunda ya MTN yitwa MTN Y’ello Care, ikaba gahunda iba buri mwaka, ikaba gahunda ituma buri mukozi wese wa MTN hari icyo atanga ku muryango nyarwanda.
Ntabwo ari igikorwa MTN ikora mu buryo bwo gufasha nk’ibisanzwe ahubwo aha buri mukozi wese wa MTN Rwanda guhera ku muyobozi mukuru kugera ku muto agomba kugiramo uruhare. Ubusanzwe iki gikorwa kimara iminsi 21 ariko uyu mwaka twakoze iminsi 30 tubihuza n’uko ari gahunda ya MTN yizihiza imyaka 30 imaze mu bucuruzi.”
Alain Numa abajijwe impamvu ndetse n’amahitamo y’ibi bikorwa, yavuze ko ari ukuza
gukemura bimwe mu bibazo biba byugarije amashuri. Ati: ”Ntabwo twaza kongera ibyishimo mu bindi ahubwo dukora ibi kugira ngo
turebe niba ikibazo cyari gihari twabasha kugikemura. Ntabwo dukemura byose
ariko ndahamya ko nko kuri iki kigo ikibazo cy’igikoni bari bafite kirangiye''.
Umuyobozi wa G.S.Bukure, Butera Patrice yabwiye itangazamakuru ko bishimiye igikoni
bahawe kuko icyo bari bafite kitari kigezweho. Ati: "Twari dufite
igikoni kitagezweho, igikoni cyangiza ibidukikije ndetse twateguraga amafunguro
make kubera ingano. Ndashimira MTN cyane kuba yaraduhisemo mu bigo byose biri
mu Rwanda kugira ngo itwubakire. Ubu ndizera ko abana bagiye kujya bahabwa
amafunguro meza kandi menshi ndetse akabonekera ku gihe."
Butera Patrice yashimiye cyane MTN Rwanda avuga ko igikoni bahawe bazakibungabunga ku buryo bushoboka
Ikigo
cya G.S.Bugure cyashinzwe mu 1946, kikaba gifite amashuri y'incuke, amashuri
abanza ndetse n'ayisumbuye. Ni ikigo gifite abanyeshuri basanga 1,500 ndetse
n'abarimu 51.
Tariki
14 Kamena 2024 nabwo MTN Rwanda yahaye ikigo cya G.S.Gateko ingufu z'umuriro
ukomoka ku mirasire y'izuba ndetse nabyo bikaba byari muri gahunda ya MTN
Y'ello Care.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mbonyitwari JMV, yashimiye MTN Rwanda ku ruhare ikomeje kugira mu kubaka umuryango Nyarwanda
Habayeho umwanya wo gusangira n'abana ifunguro rya saa Sita no kubafasha gutunganya amafunguro
Abanyeshuri bahagarariye abandi batangaje ko uburyo igikoni bubakiwe kingana bizeye ko imbogamizi bahuraga nazo mu gufata amafunguro zizakemukaAbanyeshuri basigaye banezerewe cyane
Muri iyi gahunda ya MTN Y'ello Care buri mukozi aba agomba gutanga amasaha 8 ku munsi akora ibikorwa byo gufasha umuryango mugari
Biteganyijwe ko iki gikoni kizuzura tariki 5 Nyakanya uyu mwaka, bivuze ko ari ku wa 5 w'icyumweru gitaha
Abanyeshuri basusurukije abari bitabiriye iki gikorwa
AMAFOTO: Ngabo Serge InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO