RFL
Kigali

Abakobwa: Ingaruka 5 zo gukundana n'umusore mwiza kandi witonda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/06/2024 15:32
0


Abakobwa n’abagore benshi bifuza gukundana n’abagabo beza. Nituvuga beza wumve babandi bagira umutima mwiza, mbese buri muntu wese yemera ko ari mwiza mu buzima busanzwe. Gusa hari ibintu byitwa ko ari bibi ku bagore bakundana n’abagabo nkabo ngabo kurusha uko bakundana n’abamwe bitwa ko ari babi.



Urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire y'abakundana, ruvuga ko usanga abakobwa/abagore benshi bishimira gukundana n'abasore/abagabo beza, bitonda, baca bugufi, nyamara ngo bene aba basore nubwo baba ari beza bazana n'ibibazo abakobwa batabasha kwihanganira.

Mu ngaruka zigera ku bakobwa bakunda abasore beza, ni izi zikurikira:

1. RIMWE UJYA UGIRA ISHYARI KU BWO KUBA YITWARA NEZA KU BANDI BAKOBWA N’ABAGORE

Umukobwa umwe yaravuze ati: ”Njyewe birambangamira cyane kubona aho akorera akazi abakobwa bose bagenda bamusanga bamubwira ngo barashaka ko abafasha”. Gukundana n’umuntu mwiza kuri buri wese, iyo utari iruhande rwe bituma wumva utorohewe, gusa ugomba kumenya ko kwitwara neza ku bandi bitandukanye no kuba ukunda umuntu.

2 UJYA WUMVA BIGUTEYE UMUJINYA KUBERA KO ITEKA AVUGISHA UKURI KU KUNTU ABYUMVA

Umugore umwe yaravuze ati: ”Ni njyewe upanga byose. Aho turasohokera, ibyo kurya, kubera ko n’ubundi we avuga ko arakora ibyo nanjye ndaba nemeye gukora”. Gukundana n’umuhungu udashobora gufata umwanzuro kugira ngo agushimishe bitesha umutwe, ariko ku rundi ruhande kuba ameze gutyo buriya ni ikimenyetso kigaragaza ko kuganira na we ibintu byose aba yabyoroheje. Mbere yo gukundana n’umuntu mwiza nk’uwo ugomba kumenya koko niba ari ibya nyabyo cyangwa se koko mu buzima bwe gufata imyanzuro n’ubundi bimugora

3. UBA WUMVA HARI IKIBURA KUBERA KO IBINTU BYOSE ARABYIKIRIZA

Umukobwa umwe yaravuze ati: ”Niyo nagira ubugugu bungana gute, aramwenyura maze akambwira ko byose nta kibazo. Ibyo bintu birambangamira cyane”. Abagore bamwe na bamwe barekera aho gufata abakunzi babo seriye kubera kwitwara nk’aho ibintu byose ntacyo bibabwiye. Bityo umusore nk'uyu ushobora kubura icyubahiro kimuturutseho keretse gusa igihe ukunda gukontororwa.

4. UBA UHANGAYIKIYE NIBA KOKO YITONDA KU RWEGO YAHAKANIRA ABANDI BAKOBWA BAMUSHAKA

Umukobwa umwe yaravuze ati: ”Aba ashaka kuba inshuti na buri wese, rero mba mpangayikiye ko atagwa mu gatego k’abandi bakobwa”. Ntabwo byoroshye kwizera umuhungu, bigora cyane guhakanira buri wese. Hari amahirwe menshi y’uko ashobora kwemerera undi muntu akamwakira mu gihe amushyizeho imbaraga n’igitutu. Niba rero ibi ubibona, tangira umuganirize.

5. ASHOBORA KUTAGUFASHA GUKOMERA NK’UMUNTU KUKO ABA YAKOROHEYE

Umukobwa umwe yaravuze ati: ”Nkunda uburyo amfatamo neza, ariko nanone amfata bajeyi”. Gukundana n’umusore ugufata bajeyi bishobora kukugiraho ingaruka zo kutazamuka neza mu mitekerereza ya muntu kubera uburyo aba adashaka ko ugira ikikuvuna.  

Igihe uri kumva urukundo rw’umuhungu mukundana ruri kukudindiza mu kujya imbere kwawe mu mitekerereze no gukomera, byaba byiza ubimubwiye. Ushobora kumubwira uti: ”Rekera aho kuntetesha cyane, ntabwo nshaka ko byose ngira biva kuri wowe, ndashaka gutangira kwimenya”.

Ntabwo gukundana n’umusore cyangwa umugabo witonda ari ikibazo, ndetse ni nabyo benshi barwanira, kuvuga ko bigira ingaruka mbi ntabwo ari uko nta ngaruka nziza bigira kuko urukundo rukomera cyane kubera ko mwese mubaniranye abana beza, ariko ibi tuvuze hejuru na byo birashoboka cyane kandi bibaho. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND