Umuhanazi Itahiwacu Bruce wamenye nka Bruce Melodie na Mugisha Gatera Arnaud wamamaye nka DJ Marnaud bategerejwe mu gitaramo gikomeye cya mbere bagiye gukorera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, aho mu matike yashyizwe hanze harimo itike ya Miliyoni ya 1.3 Frw.
Bisa n’aho ari cyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi wo muri
1:55 AM agiye gukora gihenze ugereranyije n’ibindi bitaramo yagiye akora mu
bihe bitandukanye.
Agiye mu Bwongereza mu gihe aherutse gutanga ibyishimo
bisendereye mu Bwongereza mu bitaramo yahuriyemo na mugenzi we Mugisha Robinson
wamamaye nka Element.
Ni ubwa mbere Bruce Melodie agiye gutaramira mu Bubiligi cyo
kimwe na Dj Marnaud. Ni igitaramo cyateguwe na Team Production iherutse
gutumira Israel Mbonyi mu gitaramo gikomeye yahakoreye cyari kigamije kumurika
Album ye yise “Nk’Umusirikare” iriho indirimbo yamamaye nka “Nina Siri” imaze
kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 50 ku rubuga rwa Youtube.
Unyujije amaso mu biciro byo kwinjira muri iki gitaramo
kizaba tariki 6 Nyakanga 2024 ahitwa Blu Bruxelles, itike ya menshi iragura 1000
€ [Miliyoni 1,398,156.99 Frw] ku meza y’abantu 10. Ariko bavuga ko muri aya
mafaranga angana 600 € aba 10 bazayakoresha mu gufata icyo bashaka
(Consomation).
Ku meza y’abantu 5 ni ukwishyura 750€ [Miliyoni 1,048,588.41]
arimo 510€ ya ‘Consomation’, ku meza y’abantu bane ni ukwishyura 500€ [699,058.94
Frw] arimo 340€ ya ‘Consomation’, ni mu gihe ku meza y’abantu batatu ari
ukwishyura 300€ [419,435.36 Frw] arimo 180€ ya ‘Consomation’.
Mu mashusho aherutse gushyira hanze yifashishije imbuga
nkoranyambaga, Bruce Melodie yumvikanishije ko yiteguye gutanga ibyishimo mu
gitaramo azakorera mu Bubiligi.
Ati “Ku itariki 7 Nyakanga 2024 nzaza maze turye ‘show’ nzaba ndi kumwe na Dj Marnaud, muzaze muri benshi…. Ntihazagire ubura, kandi mugure izindi nkweto kubera ko tuzarya ‘show’..."
Bruce Melodie ategerejwe mu Bubiligi mu gihe yizihiza imyaka
14 ishize ari mu muziki, aho yahereye ku ndirimbo zirimo nka 'Umutwe', 'Turaberanye',
'Ndumiwe', 'Ikinya', ‘Katerina', 'Saa Moya', 'Ikinyafu' n'izindi utarongera
ukageza ku ndirimbo 'Funga Macho' aherutse guhuriramo n'umunya-Jamaica, Shaggy.
Dj Marnaud ugiye gutaramira mu Bubiligi amaze imyaka itanu
ari mu muziki. Yatangiriye ku ndirimbo yise 'Bape' yakoranye n'itsinda rya
Active, akomereza ku ndirimbo 'Ribuyu' yahuriyemo na Dj Pius, 'Boku' yakoranye
na King James, 'Reka turye' yakoranye na Malaika, 'Mundemere', 'Ibihe byose' na
Uncle Austin, 'Bahabe' yakoranye na Bushali n'izindi zirimo 'Tuliwawelu'
aherutse gushyira hanze yahuriyemo na Kevin Klein na Daydenko.
Dj Marnaud agiye gutaramira bwa mbere mu Bubiligi mu gitaramo
azahuriramo na Bruce Melodie
Bruce Melodie ategerejwe mu Bubiligi mu gihe aherutse
gutaramira mu Bwongereza
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cya Bruce Melodie na Marnaud yashyizwe ku isoko
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA BRUCE MELODIE NASHAGGY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA DJ MARNAUD
TANGA IGITECYEREZO