FPR
RFL
Kigali

Perezida Kagame yikije ku bibasira u Rwanda anavuga Demokarasi ikwiriye itagenwa n’amahanga

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/06/2024 18:53
0


Perezida Paul Kagame yagaragaje uko yitwara mu bibazo bizamurwa n’abatifuriza ineza u Rwanda, agaruka ku gisobanuro cya Demokarasi n'uko asanga Afurika ikwiriye kwitwara kugira ngo ibashe kugera kure mu iterambere kuko ifite ibisabwa.



Mu kiganiro kihariye Perezida Kagame yagiranye na RBA cyayobowe na Barore Cleophas ndetse n’Umunyamakurukazi Abera Martina, yagarutse ku bakivuga u Rwanda nabi, avuga ko bitabura kandi binagoye kuba byarangira kuko ari ko isi iteye.

Asobanura iyi ngingo, yavuze uko abyitwaramo ati: ”Icya mbere buri gihe mpitamo kwita ku nshingano zanjye no kureba icyo nkatwe nk’abayobozi dukwiriye guha igihugu cyacu.”

Yagaragaje ko ari uruhare rwa buri umwe kubaka igihugu no guhangana n’ibibazo bitandukanye bicyugarije, anitsa ku mikoranie n’ibindi bihugu.

Ati: ”Ikindi n uko u Rwanda atari ikirwa ahubwo ruri kuri uyu mugabane ku isi, buri gice cyose cy’iyi si gifite amateka yacyo, ibibazo, amahirwe, umuco n’ibindi.”

Yagaragaje ko buri gihe usanga abashaka kwivanga mu bijyanye n’imiyoborere y’u Rwanda bazana ibirebana na Demokarasi, kandi nabo ubwabo bafite ibibazo byabo byinshi binashingiye ku gisobanura baha Demokarasi ubwabo batazi.

Ati: ”Ikibazo cya mbere hari abo bazana ibibazo ugasanga ibyo bavuga nta shingiro, ariko ni uburenganzira bwabo. Hari ibibazo bijya mbere mu isi hose wakwibaza ngo, ese ni uruhe ruhare u Rwanda rwagize mu kugira ngo bibe?”

Yongeraho ati: ”Mu bice bitandukanye uhereye muri Afurika, u Burayi, Aziya, Uburengerazuba bwo hagati, bishobora kugutungura uburyo ibibazo bikomeye bikomeje kuba kuri bya bihugu abantu babona kuri televiziyo.”

Yagaragaje ko abantu bigira nk'aho bashakira ibisubizo abantu kandi ari bo bari kubiteza, ari ba nyirabayazana wabyo. Aragira ati: ”Ibibazo byinshi usanga bishingira ku buryo abantu batanga igisobanura cya demokarasi.”

Aha niho yahereye avuga ko abantu baba bashyushye ngo hari ibibazo bya demokarasi kandi nabo ubwabo babifite.

Ati: ”Ushobora kwataka abantu ngo bafite ikibazo cya demokarasi kandi na we ufite ibibazo bishingiye kuri demokarasi, ikibazo ni uko aba bantu bihaye uburenganzira bwo kureba iby’abandi.”

Yagaragaje ko hari n’ababa bashaka gutanga amabwiriza y’uburyo abantu bakwiriye kwitwara mu bibazo, nyamara byinshi bituruka kuri bo.

Gusa kwishakamo ibisubizo ni kimwe mu bisubizo birambye kuri abo bose baba bashaka kwinjira mu buzima bwite bw’ibindi bihugu basize ibyabo bifite ibikomeye.

Ati: ”Ibyo ni byo byatumye twicara, tureba uburyo twakwishakamo ibisubizo, ariko tudataye igihe ku bintu bidafitiwe ibimenyetso, cyeretse igihe bihari kandi na byo nzabyinjiramo kuko mbona ari ikibazo kandi hari icyo biri kuntwara.”

Perezida Kagame yavuze ko usanaga abantu bahora bavuga ibintu bidafite agaciro, ariko bakigira nk'aho bigafite, gusa icyo birengagiza ni imimerere nyayo y’umuntu uzi icyo ashaka.

Ati: ”Ushobora kwangiza umuntu mu buryo bufatika ariko ntiwakwangiza ibimurimo, ntabwo wakwangiza uko mfata ibintu ibyifuzo byanjye ibyo ntekereza ko aribyo bikwiriye.”

Yongeraho ati: ”Ntabwo dutewe ubwoba n'ikintu na kimwe kuko twize byinshi ariko icyo udashatse kutwubaha turakwihorera ariko byange bikunde ukabyumva.”

Ashimangira iyi ngingo agira ati: ”Ntabwo turi bato, turi abantu bafite kwiyubaha, ntabwo watwangiza, tuzakwereka ko bidashoboka, twe twavuye ahantu hatari ikintu na kimwe twavuye mu ivu.”

Yakomoje ku makuru amaze iminsi mu bitangazamakuru binyuranye aho abanyamakuru biganjemo ab'i Burayi bishyize hamwe mu mugambi wo guharabika u Rwanda, ibintu bikunze kuba mu bihe by’ingenzi bireba ubuzima bw’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ababirimo bose bibeshya ati: ”Barimo guta igihe, bakabaye bakoresha imbaraga n’amafaranga zabo mu bintu bifite agaciro.”

Ingingo irebana no gukorera hamwe nk’umugabane umwe, Perezida Kagame yagize icyo abivugaho. Yagaragaje ko Afurika ifite ibibazo byinshi ariko na none ifite amahirwe menshi n'ibyo kuba yaheraho kugira ngo igere ku byo yifuza byose.

Gusa na none imbogamizi iracyari politike y'abifuza ko uyu mugabane wakomeza gusigara inyuma. Ati”Abantu bakwiye kugira politike yo kuvuga oya, dukwiye ibyiza, birashoboka, twabigeraho ariko abantu bakumva ko byakunda bakoranye.”

Yavuze ko ugereranije n'uko bimeze ku yindi migabane, Afurika itagira imipaka yaba ari igisubizo cyagutse cyo kugera ku bisubizo bihuriweho.

Ati: ”Ubundi muri Afurika nta gihugu gihari kinini ugereranije n'uko indi migabane ingana, bityo rero dukoranye ni bwo tuzaguka, ariko ntidukomeza kurwana, kwicamo ibice, tuzaba twishyize aho abantu bifuza ko tudatera imbere badushaka.”

Yongeyeho ati: ”Dukwiriye gukora ibyiza ku bwacu, tukarwanya abifuza ko duhora hasi. Guhindura politike y’imikorere, politike kandi ishyira abantu bose hamwe.”

Perezida Kagame yongeye kugaruka byihariye ku ngingo ya Demokarasi, avuga ko ijyana n'ibyo abantu bakwiriye guhitamo, 'ni amahitamo, n'uburyo abantu byabyitoza'. Yavuze ko Demokarasi nyayo ishingira ku byo abanyagihugu bifuza.

Yagize ati: ”Ntabwo nigeze menya igice na kimwe aho demokarasi yabashije kugerwaho abantu bashingiye ku mahame n’ibitekerezo bivuye hanze y’igihugu.”

Avuga ko kugeza ubu nta kintu asanga kibera mu Rwanda kitaba ahandi mu buryo bwa Demokarasi ku buryo hakumvikana byacitse.

Atanga urugero aho benshi bahora baririmba ko bafite Demokarasi usanga ishingiye ngo ku bushobozi bwambura rimwe na rimwe uburenganzira itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga zigafungwa ngo kuko zifite inkomoko mu gihugu iki n'iki.

Ati: ”Bo babikora ariko twe ntabwo twabikora ngo umaze igihe kirekire ku butegetsi, ibyo ariko ntabwo bikureba ahubwo bireba abaturage bari hano.”

Perezida Kagame yavuze ko aramutse atumviye ubusabe bw’abanyarwanda bakomeza kumusaba ko yakomeza kubayobora, hakagira ibipfa, nabwo wasanga ashyirwaho icyasha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND