FPR
RFL
Kigali

Ibyo Olivier Giroud azakora mu gihe u Bufaransa bwatwara Euro 2024

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/06/2024 20:46
0


Rutahizamu w’Ibihe byose w’Ikipe y’Igihugu y'u Bufaransa, Olivier Giroud yatangaje ko mu gihe ikipe yakwegukana igikombe cy’u Burayi Euro ya 2024,yakora ibisa n’ibidashoboka akogosha ubwanwa busanzwe bwarahindutse ikirango cye.



Aya magambo yayagarutseho ubwo yari ari mu kiganiro n’Itangazamakuru yagiranye n’uwo bahoze bakinana, Adli Rami kuri ubu usigaye ari umunyamakuru wa TF1.

Ubwo yari abajijwe icyo yakora yishimira Igikombe cya Euro 2024, Olivier Giroud w’Imyaka 37 y’Amavuko yatanze igisubizo cyatunguye benshi, nyuma yo kuvuga ko azakuraho ubwanwa bwe ubusanzwe bwabaye ikirango cye.

Ati “Sinari niteguye icyo kibazo. Gusa byaba bidasanzwe. Ni ibisa nk’ubusazi, rwose, nakuraho ubwabwa bwanjye.”

Aha Olivier Giroud wakiniraga AC Milan yasubizaga akora mu bwanwa bwe aseka cyane.

Olivier Giroud uri gukina irushanwa rye rya nyuma mu Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa, ategerejwe we na bagenzi be kubanza kwisobanura mu mukino wabo wa mbere n’Ikipe y'Igihugu ya Autriche kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024.

Giroud wamaze kumvika na Galaxy FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we uyoboye ba rutahizamu batsindiye u Bufaransa ibitego byinshi, kuko mu mikino 133 Olivier yatsinze ibitego 57.


Olivier Giroud wavuze ko yakogosha ubwanwa bwe mu gihe ikipe ye y'igihugu y'u Bufaransa yatwara igikombe cya Euro ya 2024







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND