FPR
RFL
Kigali

Uwari umutoza wa Rayon Sports yatandukanye nayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/06/2024 19:18
1


Umufaransa, Julien Mette watozaga ikipe ya Rayon Sports yagaragaje ko yatandukanye nayo nyuma yuko abujijwe gutoza ku mukino wa APR FC.



Ku munsi wejo kuwa Gatandatu nibwo ikipe ya a Rayon Sports yakinaga na APR FC mu mukino wa gishuti wo kuganura sitade Amahoro yavuguruwe.

Icyaje gutungurana mbere y'uyu mukino nuko umutoza Mukuru wa Murera,Julien Mette amakuru yagiye hanze ko atariwe ari butoze uyu mukino. Icyabiteye ni uko yashatse gukinisha bamwe mu bakinnyi bakiri bato barimo nuwo yashakaga kubanza mu izamu yari akuyr mu ikipe y'abato.

Abandi bakinnyi ba Rayon Sports barimo Muhire Kevin ndetse n'abayobozi ntabwo bemeye iki kemezo bamusaba ku gihindura gusa birangira abyanze bahitamo kumukura ku mukino bashyiraho Rwaka Claude usanzwe atoza ikipe y'abagore aba ariwe utoza.

Nyuma y'ibi ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Julien Mette abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yagaragaje ko yamaze gutandukana na Rayon Sports aho yanditse ati "Mwarakoze kubwo  kunyakira neza, buri cyubahuro buri bafana bose banyeretse. Igihugu kiza,umujyi wa Kigali ,amezi 5 agoranye kuri njye. Kwiheba  cyane  bijyanye  n'ibibazo byo mu ikipe kuva naza. Nakoze uko unshoboye ntarikumwe n'abatoza bungiriza ndetse nta n'abakinnyi bashoboka bagurwa. Ibyo ari byo byose..ndi Gikundiro".

Uyu mutoza ukomoka mu Bufaransa yari yarageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa Mbere  muri uyu mwaka asinye amasezerano y'amezi 6 gusa kuri ubu byari byitezwe ko azasinya andi akaba yakomezanya nayo.

Uyu mugabo usibye Rayon Sports atandukanye nayo kandi yanatoje mu yandi makipe.Hagati ya 2016-17 yatoje Tongo FC Jambon yo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, hagati ya 2018-19 atoza ikipe ya Association Sportive Otohô nayo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, naho hagati ya 2019-22 aba umutoza w'ikipe y'igihugu ya Djibouti ariko kuri ubu yatozaga muri Association Sportive Otohô.

Mu bikombe yegukanye, muri 2019 na 2023 yegukanye ibikombe bya shampiyona ari mu ikipe ya Association Sportive Otohô ndetse kandi mu mwaka ushize yari yagizwe umutoza w'umwaka.



Julien Mette washimiye abafana ba Rayon Sports uko bamwakiriye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bernard nsabiyebose1 week ago
    Uyu mitoza yatagerageje ntabwo twamuveba ibyo yatweretse nibyo





Inyarwanda BACKGROUND