RFL
Kigali

Ronaldinho yasobanuye iby'amagambo yatangaje asebya ikipe ya Brazil

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/06/2024 11:36
0


Rurangiranwa w’Umunya-Brazil, Ronaldinho de Assis Moreira Gaúcho ,wari watangaje ko abakinnyi bakinira ikipe y'igihugu ya Brazil uyu munsi badaha agaciro igisobanuro cy’umwambaro w’iki gihugu ndetse ko atazigera areba umukino n’umwe bazakina mu irushanwa rya Copa America rigiye kuba muri iyi mpeshyi yavuze ko aya magambo atari aye.



Ibi yari yabitangaje ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho yari yanditse ati "Ibi ni ibihe nanyuzemo bihagije. Ni ibihe by’agahinda ku bakunzi b’umupira w’amaguru wa Brazil. Biri kungora kubona aho ankura umutima wo kureba imikino. 

Iyi ni yo kipe mbi cyane muzabayeho muri iyi mwaka ya vuba, ntifite abayobozi bo kubaha, ahubwo yiganjemo abakinnyi baciriritse. 

Natangiye gukurikira umupira w’Amaguru kuva ndi igitambambuga, mbere cyane y’uko nanatekereza ko nzavamo umukinnyi, ariko sinigeze mbona ibihe bibi nk’ibi.” 

Yakomeje asobanura ibyo ari byo ati “Kudakunda umwambaro [w’Ikipe y’Igihugu], kubura ubwitange n’umuhate ndetse n’ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi:Umupira w’Amaguru. Nzabisubiramo, imyitwarire yacu ni cyo kintu kibi naba narigeze mbona mu buzima. Biteye ikimwaro.”

Yasoje agira ati “Mboneyeho kwerura ko ntazigera ndeba umukino uwo ari wo wose w’irushanwa rya Copa Amerika ritegurwa na CONMEBOL, cyangwa se ngo nishimire intsinzi iyo ari yo yose.”

Nyuma yo kwandika ibi , Ronaldinho wakiniye amakipe arimo FC Barcelona, AC Milan na Juventus de Turin nabwo abinyujije kuri Instagram yavuze ko amagambo yari yatangaje mbere atari aye ahubwo ko ari  ubutumwa bw'abakunzi ba Brazil yari yakuye kuri Interineti.

Ati"Ntabwo nzigera ndeka kureba umupira wa Brazil, burigihe. Kandi sinigeze mvuga ibyo bintu muri kubona .Mu by'ukuri, aya magambo yaturutse ku bakunzi b'ikipe y'igihugu ya Brazil, ni ibitekerezo byabo nabonye kuri interineti.

Tekereza kumva ubu butumwa mbere yo gukina? Imbaraga zihita zigabanyuka ... inkunga y'abafana itanga itandukaniro rinini ku bakinnyi. Nzi ibyo ndikubabwira.

Icyo abahungu bacu bakeneye ni inkunga muri iki gihe. Uko bagirirwa ikizere cyinshi, nina ko bizagenda bakigirira mu kibuga.

Turasaba abantu bose kohereza ubutumwa bufasha ndetse no kugirira icyizere Brazil muri Copa America. Reka twese abafana ba Brazil dutange ubufasha".

Kugera ubu Ikipe y’Igihugu ya Brazil yicaye ku mwanya wa gatandatu mu mikino ihuriramo n’amakipe manyamuryango y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerila y’Epfo, CONMEBOL. Aba kandi nta gihe gishize basezerewe na Croatia muri ½ cy’Imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kuri za Penaliti.

Ronaldinho Gauco kuri ubu w’imyaka 44 y’amavuko, yakiniye ikipe y’Igihugu ya Brazil hagati y’umwaka w’1999 kugeza mu 2013, aho yayikiniye imikino 99 akayitsindira ibitego 33 mu mikino mpuzamahanga.


Ronaldinho wavuze ko ibyo yari yatangaje atari amagambo ye ahubwo ari ay'abafana ba Brazil 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND