RFL
Kigali

Ku bufatanye na Skol abarimo Orchestre Impala na Makanyaga bagiye gutaramira abanyarwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/06/2024 10:56
0


Ku wa 21 Kamena 2024 ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umuziki, abahanzi bakora umuziki uyunguruye ujyana n’ibicurangisho (Live) bazasusurutsa abantu rwagati mu mujyi wa Kigali.



Mu gikorwa cyatewe inkunga na Skol, abakora umuziki mu Rwanda biganjemo abacuranzi bamenyerewe mu bitaramo byagutse bagiye guhurira mu gitaramo kizabera mu Imbuga Car Freezone.

Paco uri mu bari gutegura iki gikorwa mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati”Twaguye nka Vanginganzo CBC ishyirahamwe ry’abacuranzi bacuranga muri Hoteli, Bar no mu birori bitandukanye.”

Yavuze kandi ko ari ibyo kwishimirwa kugeza ubu ko bizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umuziki buri gihe hari intambwe imaze guterwa.

Iki gikorwa kizatangira ku isaha ya saa Cyenda.

Mu bazataramira abazitabira harimo Orchestre Impala, Makanyaga, Orchestre les Fellows, Les Ambassadeurs de la Rhumba, Dauphin Band, El Pedro na Paco XL Band.Band zinyuranye n'abahanzi bamenyerewe mu kuririmba mu buryo bwa Live bazatarama ku munsi mpuzamahanga w'umuzikiUmunyabigwi mu muziki Makanyaga Abdul ari mu bazataramira abazitabira umunsi mpuzamahanga w'umuziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND