RFL
Kigali

Uruntu runtu hagati ya Brad Pitt n’umukobwa we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/06/2024 10:49
0


Nyuma y'iminsi mike umukobwa wa Angelina Jolie na Brad Pitt asabye urukiko kuvanwaho izana rya Se, ubu uyu mugabo yarakajwe n'iki cyemezo cy'umukobwa.



Uyu mukobwa w’imyaka 18 ubusanzwe witwa Shiloh Jolie-Pitt, yanze izina rya Se, bikaba ari ikimenyetso cy'igihe kinini amaze adahuza na se, biturutse ku mibanire ye na Angelina Jolie.

Impapuro z’ubusabe bw’uyu mukobwa yazishyikirije urukiko tariki 27 Gicurasi ku isabukuru ye y’imyaka 18. Impapuro yagejeje mu rukiko, zigaragaza ko ashaka kwitwa Shiloh Nouvel Jolie, aho kwitwa Shiloh Nouvel Jolie-Pitt. Bigaragaza ko ashaka kugumana izina rya Nyina gusa.

Umukobwa wa Brad Pitt aherutse gusaba urukiko guhanagurwaho izina rya Se

Ikinyamakuru US Weekly cyatangaje ko Brad Pitt yarakajwe n'iki cyemezo cy'umukobwa we wanze izina rye, ndetse amakuru aturuka ku bamwegereye avuga ko yagerageje kuganira nawe ngo ahagarike ubusabe mu rukiko nyamara Shiloh akaguma gushaka guhanagurwaho izina rya Se.

Brad Pitt yarakajwe n'uko umukobwa we yanze izina rye

PageSix yatangaje ko Brad Pitt yarakajwe n'ibi gusa ngo byumwihariko ababazwa nuko umukobwa we yafashe iki cyemezo ari inama yagiriwe na Nyina. Pitt akaba abona Angelina Jolie ariwe ubiri inyuma akaba ashaka kumuteranya n'abana babo.

Brad Pitt yumva ko Angelina Jolie ariwe wihishe inyuma y'icyemezo cy'umukobwa we wanze izina rye

Ibi byaje nyuma y’uko Angelina Jolie na Brad Pitt bamaze igihe bahurira mu nkiko baburana imanza zirimo n’urwo Brad Pitt yaregwagamo guhohotera Jolie n’abana babo.

Brad Pitt na Angelina Jolie babyaranye Shiloh n’abana b’impanga Vivienne na Knox tutibagiwe n’abandi bana babiri b’abahungu barera barimo Maddox, Pax, ndetse na mushiki wabo Zahara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND