Nyuma y’igihe gisaga umwaka bemeranije kubana akaramata, abaramyi bakunzwe n’abatari bacye Brian Blessed na Dinah Uwera bagarutse nk’itsinda. Aba bombi bateguye igitaramo cyabo cya mbere bise ‘Impact Worship Live Concert.’
Tariki 24 Kamena 2023
nibwo Inyarwanda yacyiriye amakuru atariho ivumbi avuga ko umuramyi Brian
Blessed yateye intambwe ikomeye akambika impeta umuramyi mugenzi we Dinah Uwera
nk’ikimenyetso gihamya urwo yamukunze.
Mu birori byitabiriwe
n’inshuti nke zabo za hafi bikabera i Kibuye mu karere ka Karongi mu Kiyaga cya
Kivu, Dinah nawe ntiyazuyaje kwemerera Brian kuzamubera umufasha w’ibihe byose,
maze abari aho bose babiherekesha amashyi n’impundu.
Ku ya 07 Ukwakira 2023,
nibwo Brian yasabye ndetse agakwa umukunzi we Dinah mu birori byabereye kuri
Ahava River Kicukiro. Kuri uwo munsi n’ubundi saa saba z’amanywa nibwo
abitabiriye ibi birori berekeje kuri Healing Center Church-Remera aho
bahamirije imbere y’Imana n’abantu ko bazatandukanywa n’urupfu nk’uko indahiro
y’abiyemeje kubana nk’umugabo n’umugore ibivuga.
Nyuma y’ibi birori byari
bibereye ijisho ndetse no kubanza kwita ku muryango mushya bari bashinze, Brian
na Dinah bagarukanye integuza y’igitaramo kigaruka ku ngaruka zo kuramya Imana
bise ‘Impact Worship Live Concert.’ Iki gitaramo kizaba ku ya 30 Kamena 2024.
Mu kiganiro Brian
yagiranye na InyaRwanda, yasobanuye impamvu igitaramo cyabo bacyise iri zina.
Yagize ati: “ ‘Impact’ bisobanura ingaruka. Habaho ingaruka nziza, hakabaho
n’ingaruka mbi mu buzima busanzwe bitewe n'ibyo urimo ukora. Impact Worship rero
ni ingaruka nziza ziva mu kuramya Imana, kugirira ibihe byiza no kugirana
ubusabane n'Imana, kubohoka no gukira mu marangamutima mu gihe cyo kuramya
Imana. Ibi nibyo twifuza kuzagira muri Impact Worship Live Concert.”
Brian yavuze ko ibindi
bisobanuro birambuye bijyanye n’aho iki gitaramo kizabera n’abazifatanya n’iyi ‘Couple’
kuri uwo munsi bizagenda bitangazwa nyuma.
Aba bombi, ni abahanga
cyane ndetse bakunzwe n’abatari bacye haba mu Rwanda no mu mahanga. Ubuhanga
budasanzwe bwa Brian Blessed washyize itafari rikomeye mu muziki wa Niyo Bosco
bwamugejeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze ahura n’uwo afata
nk’icyitegererezo cye, Kirk Franklin.
Ku rundi ruhande, umufasha
we Dinah Uwera nawe yatoranijwe mu baramyi bahuriye kuri ‘stage’
n’umuramyi ukomeye cyane ku isi, Don Moen ubwo aheruka mu Rwanda.
Brian na Dinah barushinze
nyuma y’igihe kirekire bakundana ariko barabigize ibanga rikomeye cyane ndetse
bagakora n’uko bashoboye bagakwepa ibibazo by’itangazamakuru bifite aho
bihuriye n’ubuzima bwabo bw’urukundo.
Brian Blessed yakunzwe
cyane mu ndirimbo “Dutarame” yahuriyemo na Jules Sentore ndetse na Alpha Rwirangira,
naho umufasha we Dinah Uwera yamenyekanye mu ndirimbo “Nshuti”
yashyize hanze mu 2017 na “Says The Lord” n’izindi.
Brian na Dinah bateguye igitaramo
Nicyo gitaramo cyabo cya mbere bagiye gukorana
Bagarutse nyuma y'igihe gisaga umwaka bakoze ubukwe
Brian yatangaje ko mu gitaramo cyabo bazagira ibihe byiza byo kuramya, gusabana n'Imana no kubohoka
TANGA IGITECYEREZO