Umwaka urengaho amezi urashize Kelly Uwineza [Kelly Madla] ashyingiranwe na Lt David Nsengiyumva ibyishimo bikaba bikomeje kuba uruhurirane kuko ari mu bahawe impamyabumenyi.
Kuri uyu wa 07 Kamena 2024 habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi
ku banyeshuri 431 basoje muri Africa Leadership University.
Uyu muhango ukaba witabiriwe na Perezida Kagame wakiranwe urugwiro n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, ababyeyi, abanyeshuri n’inshuti bavugira rimwe bati”Ni wowe.”
Muri iki gikorwa kandi Perezida Kagame yahawe igihembo cy’icyubahiro
kubera uruhare agira mu Burezi cyane gushyigikira ba rwiyemezamirimo.
Mu banyeshuri basoje amashuri hakaba harimo umukobwa w’icyamamare
Kelly Madla wasoje amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi
mpuzamahanga [International Business&Trade].
Jeanine Noach ari mu bamwifurije ibyiza amwibutsa ko
batewe ishema na we kimwe na Kathia Kamali kandi umugabo we Lt David na we
yagize ati”Ntewe ishema na we mukundwa.”
Kelly Uwineza ari mu bakobwa bamamaye muri Mackenzie
ahuriyemo na Pamella Loana n’abavandimwe Miss Nishimwe Naomie, Brenda na
Kathia.
Muri Werurwe 2023 ni bwo yakoze ubukwe bw’agatangaza na
Lt David Nsengiyumva wambariwe na Cpt Ian Kagame kimwe na Brian Kagame.
Ubukwe bw'aba bombi bwitabiriwe na Perezida Kagame n'abo mu
muryango we.
Kelly Madla na Lt David bafitanye umwana w’umuhungu
baherutse kwibaruka.
TANGA IGITECYEREZO