Tanasha Donna Oketch ugiye kuzuza imyaka 29 agiye gutaramira mu Rwanda aho azakorera ibitaramo bibiri mu kwezi kwa Kamena.
Muri Mata 2024 ni bwo Tanasha Donna yaherukaga kugaragara
yahuje urugwiro na Jeannine Noach na Sacha Kate inshuti ze magara afite mu
Rwanda.
Mu gihe kitari icya kure uyu mugore wabyaranye na Diamond
Platnumz azataramira mu i Kigali mu bitaramo 2 yatumiwemo na The B Hotel
na The B Lounge.
Mu kiganiro yagiranye inyaRwanda, umwe mu bayobozi
bamutumiye yavuze ko amakuru ari mpamo ati: ”Tanasha twamaze kwemezanya ko yazaza
gususurutsa abanyarwanda bamukunda atari bacye.”
Nta makuru menshi yifuje gutangaza ku birebana n'icyo
bizaba bisaba kwinjira muri ibi bitaramo byombi, ariko n’ibindi niba haba hari
abahanzi cyangwa, abandi bazabitumirwamo.
Gusa igihari ni uko kuwa 21 Kamena 2024 uyu mugore
azaba ari muri The B Lounge, kuwa 22 Kamena 2024 akazataramira muri The B Hotel.
Ubusanzwe Tanasha Donna ni umuhanzi n’umunyamideli wabigize
umwuga. Yabonye izuba kuwa 07 Nyakanga 1995, akaba ari mu bari n’abategarugori bahiriwe ndetse batunze agatubutse.
Yigeze gukundanaho n’umukinnyi wa filimi wo muri Kenya
Nick Mutuma, baza gutandukana muri 2017.
Muri 2018 yatangiye gukundanaho na Diamond Platnumze ndetse
urukundo rwabo rwari rufite imbaraga kugeza ubwo rutanze imbuto y’umwana w’umuhungu
witwa Naseeb Junior muri 2019.
Muri 2020 aba bombi baje gutandukana, kuva icyo gihe
ntiyigeze yongera kwerekana undi mukunzi, gusa umubano we na Diamond Platnumz
urakomeye ndetse akundwa na nyina w’uyu muhanzi cyane.
TANGA IGITECYEREZO