Kigali

Abandi bakinnyi 2 basezerewe mu mwiherero w'Amavubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/05/2024 11:20
0


Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Arsene nabo basezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" nyuma y'uko ku ikubitiro hari hasezerewe 3.



Kuri uyu wa Kane ni bwo aba bakinnyi basezerewe muri uyu mwiherero urimo urabera mu Bugesera kuri 'La Palisse Hotel Nyamata'.

Hakizimana Muhadjiri usanzwe ukinira Police FC na Tuyisenge Arsene usanzwe ukinira Rayon Sports, basezerewe nyuma yuko ku ikubitiro hari hasezerewe Iradukunda Simeon na Nsegiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse na Niyongira Patience ukinira Bugesera FC.

Nubwo aba abakinnyi basezerewe ariko Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine na Dylan nabo bahise binjira mu mwiherero.

Taliki 11 z'uku kwezi kwa 11 ni bwo umutoza w'Amavubi, Frank Torsten Spittler yahamagaye abakinnyi 37 bo kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 bazakinamo na Lesotho na Benin, gusa akaba azagenda abagabanya kugeza asigaranye abo azifashisha gusa.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

Tuyisenge Arsene yasezerewe mu mwiherero w'Amavubi 

Hakizimana Muhadjiri nawe yasezerewe mu mwiherero w'Amavubi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND