RFL
Kigali

Real Madrid yavuze igihe izatangariza Kylian Mbappe nk'umukinnyi wayo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/05/2024 11:08
1


Ubuyobozi bwa Real Madrid bwatangaje ko imikino ya Euro izakinwa abakunzi ba Real Madrid bazi neza ko Kylian Mbappe ari umukinnyi wabo.



Mu byumweru bike, abakunzi ba Real Madrid bategerezanyije amatsiko itangazwa rya Kylian Mbappe nk'umukinnyi mushya wa Real Madrid, avuye muri Paris Saint-Germain.

Abakunzi ba Real Madrid bamaze iminsi bibaza niba koko uyu mukinnyi azajya muri Real Madrid, cyangwa azisubiraho akaguma muri Paris Saint-Germain, cyangwa akajya mu yindi kipe.

Mbappe yamaze gusezera ku bafana ba Paris Saint-Germain, ubwo PSG yari imaze kwegukana igikombe cy'igihugu itsinze Olympique Lyonnais ibitego bibiri kuri kimwe.

Amasezerano ya Kylian Mbappe muri Paris Saint-Germain azarangira ku itariki 30 Kamena 2024, uyu mukinnyi akaba yaramaze kumaramaza ko agomba gutandukana na Paris Saint-Germain akerekeza ahandi.

Ikinyamakuru Transfer Insider ndetse n'umunyakakuru Fabrizio Romano, batangaje ko Real Madrid izatangaza Mbappe nk'umukinnyi mushya wa Real Madrid mbere y'uko imikino ya Euro izabera mu Budage itangira.

Gutangaza Kylian Mbappe nk'umukinnyi mushya wa Real Madrid, ni ibintu iyi kipe imaze imyaka ine yifuza, gusa Paris Saint-Germain yagumye kugaragaza ko imushaka, ariko Mbappe akananirwa kugera ku bihambaye ari muri Paris Saint-Germain.

Kylian Mbappe nk'umukinnyi wifuza kugera kuri byinshi harimo kwegukana Ballon D'or na UEFA Champions League, yahisemo gutandukana na Paris Saint-Germain, amahirwe menshi ni uko azajya muri Real Madrid kubera ko ari ho hantu heza ho gutwarira ibikombe. 


Real Madrid yatangaje ko mu minsi mike izatangaza Kylian Mbappe nk'umukinnyi wayo mushya 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusabe1 month ago
    Byiza cyaneeeeee kubo duhuriye kuri Real Madrid iyinkuru iryoheye amatwi kuba mbape aje.





Inyarwanda BACKGROUND