RFL
Kigali

FC Barcelona yatangiye ibiganiro n'umutoza ushobora gusimbura Xavi Hernandez

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/05/2024 17:56
0


Nyuma y'uko FC Barcelona ihisemo gutandukana na Xavi Hernandez, yatangiye ibiganiro na Hansi Flick wamenyekanye atoza FC Bayern Munich yo mu Budage.



Ibinyamakuru byavuze ko Deco uri mu buyobozi bwa FC Barcelona ndetse n'umuhuza w'ibikorwa bya Barcelona Bojan Krkic, bategerejwe i London aho bazahurira na Hansi Flick, baganira uburyo yazatoza FC Barcelona, agasimbura Xavi Hernandez. 

Amakuru avuga ko Hansi Flick yamaze gutera utwatsi ubusabe bwa Chelsea nayo yashakaga ko ayitoza, yaje kuyirera utwatsi nyuma yo kubona ubutumwa buturutse muri FC Barcelona.

Ikinyamakuru Marca cyo muri Esipanye cyatangaje ko Saa 14:30 PM tugenekereje ku masaha yo mu Rwanda, Deco na Bojan Krkic, bafashe indege bava CataloƱa, berekeza i London aho baza kuganirira n'umutoza ukomoka mu Budage, Hansi Flick.

Andi makuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Hansi Flick yabanje kuganira kuri Telefone na Deco, mbere y'uko Deco na Bojan Krkic bafata umwanzuro wo kujya kureba Hansi Flick mu Bwongereza.

Andi makuru avuga ko ubuyobozi bwa Barcelona nibumara kuganiriza umutoza Hansi Flick, buzaba butetse kumutangaza nk'umutoza mushya, buzabanza kureka ibya Xavi Hernandez bikabanza byarangira agatandukana na Barcelona.

Xavi Hernandez yatunguye no kumva ko atazakomezanya na FC Barcelona, kandi niwe wari warafashe uyu mwanzuro mbere, aza kwisubiraho nyuma yo kwingingwa na Barcelona ko bakomezanya. Nyuma yo kumwinginga, FC Barcelona yarongeye ifata umwanzuro wo gutandukana na Xavi. 


Hansi Flick niwe ushobora kubona amahirwe yo gusimbura Xavi Hernandez muri FC Barcelona 


Xavi Hernandez yatunguwe no kwirukanwa na FC Barcelona, kandi yari yarafashe umwanzuro wo kuyigumamo nyuma yo kumwinginga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND