Kivumbi King uheruka gushyira hanze umuzingo wa Kabiri yahurijeho abahanzi batandukanye, yamaze kwemeza ko agiye gukorera ibitaramo byo kuyamamaza mu Burayi.
Ku itariki ya 17 Gicurasi 2024 ni bwo Kivumbi King yasohoye Album ya Kabiri yise Ganza, ikaba yariho indirimbo yakoze ku giti cye n’izindi yahuriyemo n’abandi bahanzi. Kuva yajya hanze, abantu bakomeje kugaragaza ko ifutse.
Uyu musore uheruka gutangaza ko mu mpera z’umwaka azakora igitaramo cyo kuyimurikira abakunzi b’umuziki nyarwanda, Imana nibishima, yamaze gutangaza ibitaramo bitandukanye agiye gukorera ku mugabane w’u Burayi mu rwego kuyimenyekanisha.
Mu butumwa yasangije abamukurikira yagize ati: ”Tubazaniye ibirori bya Ganza mu Burayi.” Yasabye abakunzi be kumenyesha abantu ko ibi birori bigiye kuba. Nk'uko bigaragara ku ngengabihe yamaze gushyira hanze, ni uko kuwa 01 Kamena azataramira mu Bufaransa mu mujyi wa Lyon.
Naho kuwa 15 Kamena azaba ari mu Budage mu mujyi wa
Hannover. Tariki ya 29 Kamena 2024 azataramira muri Poland mu mujyi wa
Warsaw.
Iyi Album iriho
indirimbo 12 ubariyemo n’iyo yatanze nk’inyongera. Uhereye ku zo yakoranye
n’abandi bahanzi hari Selfish na Mike Kayihura, Muhorakeye na Riderman,
Angel&Demon na Nviiri The Storyteller.
Haraza Street
na Joshua Baraka, Captain na A Pass kimwe na Wait yakorenye na Axon, mu gihe
izo ku giti cye harimo Wine, Hanze, Nzakomeza, Bryson Tiller, Impamvu na Intro
Moonchild Bee.
Iyi
Album yakozwe bigizwemo uruhare na Deeal Ohen Entertainment baheruka
gusinyana amasezerano naho Axon, Ayoo Rash, Pro Zed, Murirooo, Man Made kimwe
na Bob Pro nibo bayitunganyije.
TANGA IGITECYEREZO