Kigali

Toni Kroos yatangaje igihe azarekera ruhago

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/05/2024 15:19
0


Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Budage wakinaga muri Real Madrid, Toni Kroos yatangaje ko azareka gukina ruhago nyuma y'imikino y'igikombe cy'u Burayi iteganyijwe gukinwa mu kwezi kwa 6.



Uyu mukinnyi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Ati: "Taliki 17 Nyakanga muri 2014, umunsi nerekanyweho muri Real Madrid, umunsi wahinduye ubuzima bwanjye. Ubuzima bwanjye nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru ariko cyane nkumuntu.

Byari intangiriro z'igice gishya mu ikipe nziza ku Isi. Nyuma yimyaka 10, uyu mwaka w'imikino nurangira iki gice kizaba kizaba kirangiye. Sinzigera nibagirwa ibihe byiza by'intsinzi! Ndashimira byimazeyo abantu bose banyakiriye neza kandi bakanyizera.  

Ariko cyane cyane ndashaka gushimira abafana ba Real Madrid (Madridistas), ku bw'urukundo rwanyu mwanyeretse kuva kumunsi wambere kugeza ku munsi wa nyuma.  

Muri iki gihe, iki cyemezo gisobanuye ko umwuga wanjye nk'umukinnyi w'umupira wamaguru uzarangira muriyi mpeshyi nyuma y'irushanwa rya Euro.

Nkuko nakunze kubivuga: Real Madrid ni kandi izaba ikipe yanjye ya nyuma. Ndanezerewe kandi ndishimiye ko mubitekerezo byanjye nabonye igihe gikwiye cyo gufata icyemezo kandi ko nashoboye kugihitamo ku giti cyanjye. Icyifuzo cyanjye kwari ukurangiriza umwuga wanjye ku rwego rwo hejuru rw'imyitwarire".

Nyuma yo gutangaza ibi Real Madrid nayo ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo yashimiye Toni Kroos ndetse inavuga ko azajya mu banyabigwi bayo.

Uyu mukinnyi ufite imyaka 33 gusa yari yarageze muri Real Madrid muri 2014 akaba yaratwaranye nayo ibikombe 22 birimo 5 bya Champions League na 4 bya shampiyona ya Espagne.

Mbere yo kwerekeza muri Real Madrid uyu mukinnyi yakiniraga FC Bayern Munich yari yaratangiriyemo ubuzima bw'umupira w'amaguru. Yo yatwaranye nayo ibikombe 10 birimo 1 cya UEFA Champions League na 3 bya shampiyona y'u Budage.

Ikipe y'igihugu y'u Budage yo yakiniye guhera mu 2005 ahereye mu yabo nyuma atangira gukinira iy'abakuru kuva muri 2010. Toni Kross yayifashije gutwara igikombe cy'Isi cya 2014 cyaberaga muri Brazil.


Toni Kroos watangaje ko azasezerwa kuri ruhago nyuma y'imikino y'Umugabane w'Iburayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND