RFL
Kigali

Umupasiteri yakubise urushyi umuyoboke we mu ruhame abishyira kuri Mwuka Wera

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:20/05/2024 10:31
0


Umuvugabutumwa akaba na Pasiteri yakubise urushyi umwizera wo mu Itorero rye, ndetse yemeza ko urwo rushyi yarukubiswe n’Umwuka Wera.



Amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupasiteri akubita umwizera we bitera benshi kwijujuta no kumubaza impamvu yabyo, pasiteri avuga ko atari we ahubwo ko yarukubiswe n’Umwuka Wera.

Uru rushyi rudasanzwe rwateye benshi urujijo maze bamwe bateza impagarara ku mbuga nkoranyambaga, basaba uyu mukozi w’Imana kwisobanura nubwo yabasubije igisubizo gitangaje.

Ubwo bari mu iteraniro hagati, Pasiteri yegereye abantu bari bahagaze barimo n’uyu musore, amukubita urushyira rudasanzwe, uyu musore yikubita hasi asa n’uguye igihumure.

Faceofmalawi itangaza ko uyu mupasiteri yavuze ko nta rwango cyangwa umugambi mubi afite kuri uyu muntu wakubiswe, ndetse ko atigeze amukubita ahubwo ko urwo rushyi rwavuye ku Mwuka Wera.

Byateye benshi gutekereza nabi bo kuvuga ko bidakwiye ko umushumba yakubira umwizera we, mu gihe abandi bavugaga ko uyu mukozi w’Imana nta bumuntu bwe, abandi basigarana ikibazo cyo kumenya ubwoko bw’iyi myizerere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND