RFL
Kigali

BAL 2024: APR BBC yatsinzwe umukino wa kabiri bikomeza kugorana

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/05/2024 8:24
0


APR BBC yatsinzwe na US MONASTIR amanota 83 kuri 70, uba umukino wa kane yari ikinnye, itsindamo ibiri, itsindwa 2.



Wari umukino wa Kane kuri APR BBC yari ikinnye bikaba uko no ku ikipe ya US MONASTIR. Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, wagiye gutangira US MONASTIR itaratsinda umukino n’umwe mu gihe APR BBC yo yari yaratsinze imikino 2. 

Abakinnyi nka: Obadiah Noel, Adonis Filer, Axel Mpoyo, Dario Hunt ndetse na Williams Robeyns nibo bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR BBC nk’ibisanzwe.

Agace ka mbere ikipe ya APR BBC yagatangiranye imbaraga cyane ubona ko ishaka gutanga umwitangirizwa bikagenda bibahira ariko mu minota 5 ya nyuma y’aka gace gusa umusore Marcus Christopher Crawford na bagenzi be ba US Monastir bagabanyije ikinyuranyo biza kurangira APR BBC iyoboye n’amanota 22 kuri 19 ya US Monastir.

Nyuma y’agace ka mbere agace ka kabiri katangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa US Monastir bashaka kuyobora ikipe ya APR BBC, umusore Firas Lahyani abera Crawford aho atari kuko yari yasimbuwe.

APR BBC yo wabonaga ko imbaraga zagabanutse cyane ko bamwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho nka Dario Hunt ndetse na Williams Robeyns bari bavuyemo, abasore nka Ntore Habimana ndetse na Nshobozwa babasimbuye ubona ko ntacyo bari gufasha iyi kipe. Agace ka kabiri karangiye APR BBC ikiyoboye n’amanota 37 kuri 36 ya US MONASTIR.

Abazi neza Basketball bakubwira ko agace ka gatatu ari ko kagena uko umukino urangira. Amakipe yose yaje yakaniye ashaka kurangiza umukino kare, APR BBC irakomeza irahatana ngo irebe ko yayobora umukino. 

Ntibyakundiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuko abasore bayo bakoraga amakosa menshi, umusore Dario Hunt yagoye cyane ikipe ya Us Monastir gusa muri aka gace kagiye kurangira yagize amakosa 4 umutoza aba amukuyemo. Aka gace kaje kurangira APR BBC iyoboye n’amanota 54 kuri 50.

Agace ka nyuma katangiranye impinduka kuri APR BBC kuko katangiye Ntore na Nshobozwa bari mu kibuga kandi abakurikiye uyu mukino bose babonaga ko ntacyo mu minota bakinnye bafashije iyi kipe.

Kuri izo mbaraga nke z’iyi kipe muri aka gace ikipe ya US MONASTIR yigaranzuye APR BBC iyiyoboza inkoni y’icyuma, bidatinze Dario Hunt yagarutse mu kibuga gusa ahita yuzuza amakosa bidatinze na kizigenza w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu Obadiah Noel nawe yujuje amakosa nawe aba avuyemo, bihita bishyira ikipe ya APR BBC hasi kuko nta gisubizo bari bafitiye aba bakinnyi babiri bavuyemo kubera amakosa. 

Umukino waje kurangira US MONASTIR itsinze APR BBC amanota 83 kuri 70 bihita bishyira ahabi ikipe ya APR BBC dore ko yishyize mu mibare benshi batebya bakayita imibare mpuzamahanga y’Amavubi. 

APR BBC izagaruka mu kibuga ku munsi wo kuwa Gatandatu ubwo izakina na RIVERS HOOPERS itaratsindwa na rimwe muri Sahara conference.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND