RFL
Kigali

Papa Francis yanenze abagore babyarirwa na bagenzi babo avuga ko bitemewe na Kiliziya Gatolika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/05/2024 15:31
0


Umuyobozi mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yanenze abagore batitirwa bakanabyarirwa abana na bagenzi babo bakoresheje uburyo bwa 'Surrogacy', avuga ko bitemewe muri Kiliziya Gatolika nubwo hari benshi babikora.



Uko Isi itera imbere ni na ko haza byinshi bitariho kera ndetse ni na ko iterambere mu buvuzi rigenda ryiyongera, kuri ubu hashyizweho uburyo bufasha abagore batabyara kuba babyara abana gusa atari bo babatwise. 

Ubu buryo buzwi nka 'Surrogacy' aho umugore yishyura mugenzi we akamutwitira umwana amezi icyenda maze yabyara akamuha umwana we akajya kumurera. Uyu mwana aba ari uwe ijana ku ijana nubwo atariwe uba waramutwise.

Ubu buryo bumaze kumenyerwa cyane hirya no hino ku Isi abagore barabukoresha, by'umwihariko hari n'ibyamamare bizwi byitabaje ubu buryo. Nyamara nubwo ngo ubu buryo ari igisubizo ku bagore batabasha gusama, Papa Francis we abona bidakwiye ndetse yanavuze ko ibi bitemewe na Kiliziya Gatolika.

Ibi yabivugiye mu kiganiro '60 Minutes' yari yatumiwemo kuri televiziyo mpuzamahanga ya CBS. Mu ngingo nyinshi yagarutseho, harimo irebana n'abagore babyara bakoreshe uburyo bwa 'Surrogacy' babyariwe n'abagenzi babo. 

Papa Francis abigarukaho yagize ati: ''Ni bwo buryo bwa nyuma buhari bwafasha abagore batabyara kuba babasha kubona abana ariko ntabwo ubu buryo ari bwiza. Umugore ufite ukwizera ntakwiye gukoresha ubu buryo, ntabwo nemeranya n'ababukoresha kuko bisa nk'ibyabaye ubucuruzi aho kuba gufasha abantu''.

Papa Francis yanenze abagore babyara bakoresheje uburyo bwa 'Surrogacy' avuga ko bitemewe na Kiliziya Gatolika. Yakomeje ati: ''Ubu buryo si bwiza kandi ntabwo Kiliziya Gatolika ibwemera, ntabwo tubushyigikiye nubwo dufite umubare munini w'abagore basengera mu idini ryacu bamaze gukoresha ubu buryo. Simpamyaka ko abantu bubaha Imana bakwiye kubikora''.

Papa Francis w'imyaka 87 yasabye abagore batabasha kubyara batekereza gukoresha ubu buryo, abasaba gukoresha uburyo bwa 'Adoption' aho gukoresha uburyo bwa 'Surrogacy'. 

Yagize ati: ''Nasaba abagore ko bakoresha uburyo bwo kujya mu bigo by'imfumbyi bakarera abana bahari, ahari abana benshi ku Isi bakeneye umuryango, bakeneye ababyeyi, nibo bajya kurera aho kujya kwishyura undi mugore ngo akubyarire''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND