RFL
Kigali

Arsenal yumvise inkuru mbi mu gihe yitegura gucakirana na Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/05/2024 8:02
0


Inkuru itanyuze abafana ba Arsenal, ni igaruka mu myitozo rya rutahizamu Marcus Rashford na myugariro Lisandoro Martinez, mu gihe Manchester United iri kwitegura umukino wa Arsenal.



Manchester United yamaze kugarura inkingi za mwaba ebyiri zari zaravunitse, mu gihe yiteguye gucakirana na Arsenal. 

Rutahizamu Marcus Rashford yari yaravunitse ku mukino wa kimwe cya kabiri cya FA Cup ubwo Manchester United yanganyaga na Coventry City, bikarangira United igeze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda kuri Penaliti.

Nyuma yo kuvunika, Marcus Rashford yasibye imikino ine, harimo n'uwo Manchester United yaseberejwemo na Crystal Palace ikayinyagira ibitego bine ku busa.

Nubwo Marcus Rashford yiteguye gukina na Arsenal, muri uyu mwaka w'imikino ntabwo yabaye mwiza nk'uko byari bimeze mu mwaka w'imikino wabanje, kuko amaze gutsinda ibitego umunani, atanga imipira itanu yavuyemo ibitego.

Ni byo nta bitego byinshi Rashford afite, gusa azwiho gutsinda amakipe manini muri uyu mwaka w'imikino, kubera ko no mu mukino wabanje, nubwo Arsenal yatsinze Manchester United, Rashford yari yabanje kwangiza izamu rya Arsenal ayibanza igitego.

Umunya-Argentina Lisandoro Martinez, nawe nta kipe iba yifuza guhura na Manchester United ari mu bwugarizi. Martínez yavunitse muri Werurwe ku mukino Manchester United yanganyijemo na Brentford igitego kimwe kuri kimwe.

Kugeza ubu Manchester United ni iya 8 n'amanota 54, mu gihe Arsenal iyoboye n'amanota 83. Arsenal isigaje gukina imikino ibiri, ariko igikombe kiri mu biganza bya Manchester City, kubera ko isigaje imikino itatu kandi irushwa inota rimwe na Arsenal.


Lisandoro Martinez na Marcus Rashford bagarutse mu myitozo mu gihe Manchester United yitegura gucakirana na Arsenal 


Nubwo Rashford adatsinda cyane, muri uyu mwaka w'imikino yakunze gutsinda amakipe makuru 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND