RFL
Kigali

Amagare: Ikipe y'igihugu yerekeje muri Algeria mu irushanwa ry'iminsi 10

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/05/2024 11:54
1


Ikipe y'igihugu y'umukino w'amagare "Team Rwanda" yerekeje muri Algeria mu ruhererekane rw'isiganwa rizamara iminsi 10.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, nibwo iyi kipe y'igihugu yahagurutse ku kibuga cy'indege cya Kigali berekeje muri Algeria.

Abakinnyi batanu barimo; Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Nkundabera Eric na Uwiduhaye, nibo buriye indege, bakaba bajyanye na David Louvet umutoza mukuru, Ruvogera Obed umuganga na Maniriho Eric umukanishi.

Hari gashize imyaka 8 u Rwanda rutitabira iri siganwa aho rwaherukagayo mu 2016.  Iri siganwa rizatangira tariki 11 Gicurasi aho bazatangira bazenguruka umujyi wa Oran ku ntera ya Kirometero 6.5 bakazenguruka inshuro 17.

Umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku amagare Ruyonza Arlette niwe wahaye ibendera rw'igihugu iyi kipe yiteguye kwitwara neza 


Gahunda yose y'uko isiganwa ryose rizagenda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakuzimana1 week ago
    Byiza ❤️





Inyarwanda BACKGROUND