RFL
Kigali

Abakanyujijeho begukanye igikombe cy'irushanwa ryo gufungura Kigali Universe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/05/2024 8:05
0


Ikipe y'Abakanyujijeho mu mupira w'amaguru w'u Rwanda yegukanye igikombe cyo gufungura inyubako ya Kigali Universe itsinze ikipe y'abashoramari ku mukino wa nyuma.



Guhera ku wa Gatandatu kugeza ku Cyumweru hakozwe ibikorwa bitandukanye byo gutaha inyubako yari imaze umwaka yubakwa hejuru ya CHIC mu mujyi wa Kigali, izwi nka Kigali Universe.

Bimwe muri ibi bikorwa harimo n'irushanwa ry'umupira w'amaguru ryakinwe n'amakipe 4. Ni ikipe y'abanyamakuru, abahanzi, abashoramari ndetse n'abakanyujijeho.

Ku wa Gatandatu hatangiye hakinwa imikino ibanza maze ikipe y'abakanyujijeho itsinda iy'abanyamakuru naho iy'abashoramari itsinda iy'abahanzi.

Kuri iki Cyumweru hagombaga gukinwa umukino wa nyuma wahuje amakipe yatsinze kuwa Gatandatu, ukaba warangiye ikipe y'abakunyujijeho ariyo yegukanye igikombe itsinze ikipe y'abashoramari ibitego 4-2.

Iyi nyubako ya Kigali Universe ya Coach Gael imaze gutwara arenga Miliyari 2 z'amafaranga y'u Rwanda, ikaba ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro aho ikubiyemo ibibuga by’imikino, aho kwidagadurira n’inzu zo gukoreramo ibintu bitandukanye.


Ikipe y'abakanyujijeho yegukanye igikombe itsinze ibitego 4-2


Ikipe y'abashoramari yegukanye umwanya wa 2 nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND