RFL
Kigali

Inzozi za Denver Nuggets zashyizweho akadomo na Minessota Timberwolves

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/05/2024 7:56
0


Denver Nuggets yari ifite inzozi zo kwisubiza igikombe cya NBA, yasezerewe na Minessota Timberwolves, itaha amaramasa.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Minessota Timberwolves yatsinze Denver Nuggets mu mukino wa karindwi wa Kamarampaka, Minessota ihita igera ku mukino wa nyuma mu Burengerazuba aho izacakirana na Dallas Mavericks.

Minessota Timberwolves yatsinze amanota 98 kuri 90 ya Denver Nuggets, ihita yuzuza intsinzi enye kuri eshatu za Denver Nuggets. Kuri ubu, umukino wa nyuma mu Burengerazuba uzahuza Minessota Timberwolves yasezereye Denver Nuggets, aho izacakirana na Dallas Mavericks yagezeyo isezereye Oklahoma City Thunder.

Nyuma y'uko amakipe azacakirana ku mukino wa nyuma mu Burengerazuba yamaze kumenyekana ariyo Minessota Timberwolves na Dallas Mavericks, ndetse n'amakipe azakina umukino wa nyuma mu Burasirazuba nayo yaraye amenyekanye.

Mu Burasirazuba Boston Celtics yari imaze igihe ibizi neza ko izakina umukino wa nyuma, kuko byayisabye imikino itanu gusa ngo ibe yasezereye Cleveland Cavalier. Ku ntsinzi enye kuri imwe ya Cavalier. 

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, ni bwo hamenyekanye ikipe izesurana na Boston Celtics ku mukino wa nyuma mu Burasirazuba, ubwo Indiana Pacers yatsindaga New York Knicks amanota 130 ku 109.

Bisobanuye ko mu Burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amakipe azakina umukino wa nyuma ni Boston Celtics na Indiana Pacers, naho mu Burengerazuba ni Dallas Mavericks na Minessota Timberwolves. 

Nyuma y'uko amakipe azaba amaze kwesurana ku mikino ya nyuma mu duce aherereyemo, noneho ikipe ya mbere mu Burengerazuba no mu Burasirazuba, zizihurira ubwazo, izatsinda indi mu mikino izakinwa, niyo izegukana bidasubirwaho NBA 2023-2024.


Denver Nuggets yari ifite gahunda yo kwegukana NBA yikurikiranya, inzozi zayo zashyizweho akadomo na Minessota Timberwolves 


Amakipe azakina umukino wa nyuma mu Burengerazuba ni Dallas Mavericks na Minessota Timberwolves 


Amakipe azakina umukino wa nyuma mu Burasirazuba ni Boston Celtics na Indiana Pacers 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND