RFL
Kigali

Kendrick Lamar yifatiye ku gahanga Drake

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/05/2024 11:20
0


Hashize iminsi abaraperi babiri bakomeye Kendrick Lamar na Drake bari mu ntambara y'amagambo, aho bari kwibasirana babinyujije mu ndirimbo. Kuri ubu Lamar yasohoye indirimbo yise 'Euphoria' yahereyemo gasopo Drake.



Iyi 'Beef' ya Drake na Kendrick Lamar iri mu kugarukwaho cyane mu binyamakuru by'imyidagaduro n'imbuga nkoranyambaga, yatangiye ubwo Drake na J.Cole basohoraga indirimbo bise 'First Person Shooter' imaze amezi atanu (5) hanze. Muri iyi ndirimbo bumvikanye bihenura ku bandi baraperi barimo na Kendrick Lamar.

Ntibyatinze ku itariki 22 Werurwe 2024 Kendrick Lamar na Future bahuriye mu ndirimbo bise 'Like That' yasohotse kuri album ya Metro Booming. Muri iyi ndirimbo niho Kendrick yasubirijemo Drake na J.Cole abibutsa ko nubwo biyise ko aribo baraperi bakaze nyamara ko ari abaswa kandi ko ibyo bita 'Big 3' abaraperi 3 bakaze ko ntabo ahubwo ko ariwe muraperi umwe gusa ukaze 'Big 1'.

Intambara y'amagambo yaba bombi yatangijwe na Drake yibasira Lamar

Drake acyumva iyi ndirimbo ya Lamar yamusubirijemo, byatumye nawe asubira muri situdiyo akora indirimbo yise 'Taylor Made Freestyle' aho yongeye gushotora Kendrick Lamara akanavuga ko arapa nabi ku buryo abantu batabasha kumva neza ibyo ari kuvuga. 

Iyi ndirimbo kandi yanatukiyemo Kendrick akoresheje amajwi ya Tupac na Snoop Dogg yifashishije ikoranabuhanga rya 'AI'. Gusa iyi ndirimbo aherutse kuyisiba kuko abashinzwe umuziki wa Tupac baherutse kumujyana mu nkiko bamuziza ko yakoresheje ijwi rye ntaburenganzira yabiherewe.

Nyuma yaho Drake yikomye Kendrick Lamar akibwira ko iby'intambara yabo birangiriye aho, ubu Lamar yahise amwibasira bundi bushya abinyujije mu ndirimbo yise 'Euphoria' aho yavuze ko rwose yanga Drake urunuka kandi ko arambiwe kubona ashaka kwigana abirabura.

Kendrick Lamar yasubije Drake mu ndirimbo nshya yise 'Euphoria'

Muri iyi ndirimbo ifite iminota 6 yose Kendrick Lamar yifatiye ku gahanga Drake ndetse igitangaje ni uko yakomoje ku bintu uyu muraperi aherutse gushinjwa n'umugore babyaranye ko atajya yita ku mwana wabo. 

Yagize ati: ''Nabaye nguhaye umwanya wo wigaragaze nigira kwita kubana banjye, ese wowe hari icyo uzi kubijyanye no kuba umubyeyi kandi n'umuhungu wawe waramutereranye? Ese ko ushaka kwigana abirabura cyane, ni abahanzi b'abirabura bangahe ushaka gukorana nabo ngo byibuze wumveko uri umwirabura bihagije''.

Kendrick yashinjije Drake kutita ku mwana we, kugira amagambo nk'aya bagore, gukorana n'abahanzi b'abirabura cyane ngo agire imico yabo

Kendrick Lamar asubiza Drake uherutse kumwibasira mu ijwi rya Tupac Shakur, yakomeje ati: ''Ni ukuri niteguye kukwereka ko ntaho duhuriye, nanze ko umuswa uturuka muri Canada atuma Tupac ataruhukira mu mahoro yiha gukoresha ijwi rye. Iyo nkubonye uri kumwe n'abagore mbona nawe uri umwe muribo kuko ugira amagambo nka yabo''.

Muri byinshi Kendrick Lamar yabwiye Drake yanakomoje ku kuba yanga imyambarire ye. Yagize ati: ''Harya uvuga ko nkwanga? Yego koko ndakwanga, nanga uko wambara, nanga uburyo ugendamo, nanga uburyo uvuga kandi nanga ukuntu wigira umuntu ukomeye kandi udakomeye''. Magingo aya ntacyo Drake arasubiza Kendrick Lamar wamwibasiye bushya.

Rurageretse hagati ya Kendrick Lamar wibasiye Drake wari uherutse kumwishongoraho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND