RFL
Kigali

Kylian Mbappé yakoze ibirori byo gusezera ku nshuti ze zirimo Perezida w'u Bufaransa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/05/2024 11:06
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Kylian Mbappé yakoze ibirori byo gusezera ku nshuti ze babanye mu ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse n'izindi zo mu buzima busanzwe zirimo Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron.



Mu minsi yashize ni bwo uyu mukinnyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atazakomezanya na Paris Saint-Germain uyu mwaka w'imikino nurangira, ashimira abakinnyi bayikinanyemo, abatoza ndetse n'abayobozi.

Gusa ntabwo ikipe ya Paris Saint-Germain yigeze imukorera ibirori byihariye byo kumusezeraho nk'umukinnyi wabakiniye imyaka 7, gusa bivugwa ko igishobora kuba cyarabiteye ari uko ubwo yashimiraga abantu babanye nawe muri iyi kipe binyuze mu mashusho yashyize hanze, atigeze ashimira Perezida wayo Nasser Al Al-Khelaifi.

Nubwo ibi birori bitabaye ariko Kylian Mbappé we yahisemo gukora ibyo gusezera ku bakinnyi bari inshuti ze muri Paris Saint-Germain, abatoza ndetse n'izindi nshuti ze zo mu buzima busanzwe zirimo Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Ni ibirori byabaye ejo ninjoro kuri resitora izwi nka 'The White House' ihereye mu murwa mukuru w'u Bufaransa i Paris. Mu ijambo yabagejejeho yagize ati "Hano turi nk'umuryango, twese abari hano turi umuryango. 

Hano hari abakundana gusa, biri bworohe kuvuga, biri bworohe gukingura umutima wanjye, nta butumwa bwo kudatangaza nta kitari busobanuke. Ndashaka kubashimira mbikuye ku mutima mwese muri hano kuko mwagize uruhare rukomeye ku buzima bwanjye".

Kugeza ubu ntabwo Kylian Mbappé aratangaza ikipe nshya agomba gukinira, gusa biteganyijwe ko imikino y'igikombe cy'umugabane w'Iburayi (Euro) iteganyijwe mu kwezi kwa Gatandatu izajya gutangira yarayitangaje. Icyakora amakuru avuga ko azerekeza muri Real Madrid.


Kylian Mbappé yagejeje ijambo ku bari bitabiriye ibirori yateguye


Mbappe ashobora kwerekeza muri Real Madrid







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND