RFL
Kigali

Paul Pogba wahagaritswe muri ruhago yatangiye gukora undi mwuga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/05/2024 20:08
0


Umufaransa Paul Pogba wahagaritswe mu mupira w'amaguru mu gihe kingana n'imyaka, yatangiye gukora undi mwuga wo gukina filime.



Mu kwezi  kwa Kabiri  uyu mwaka, ni bwo Paul Pogba wakiniraga Juventus yagatiwe igihano cyo kumara imyaka ine atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru azira gukoresha imiti imwongerera imbaraga.

Nyuma y'ibi bihano benshi batekerezaga ko ashobora no guhita atangaza umwanzuro wo kureka umupira w'amaguru burundu gusa ntabwo yigeze abitangaza ariko kuri yatangiye umwuga mushya wo gukina filime. 

Nk'uko ikinyamakuru Daily Mail cyabyanditse, uyu mukinnyi ubitse igikombe cy'Isi cya 2018 yagaragaye mu mujyi wa Paris ari gufatwa amashusho y'iyi filime yiswe '4 Zeros' ubona bimushimije ndetse ko ari ibintu amenyereye.

Muri iyi filime y'uruherekane ikinwa mu rurimi rw'igifaransa izaba ije ikurikira '3 Zeros' yasohotse mu 2002, biteganyijwe ko izasohoka mu mwaka utaha wa 2025 muri Mata ,Paul Pogba akazagaragara akina nk'umutoza w'ikipe y'abakiri bato.

Muri rusange '4 Zeros' izaba igaruka ku mukinnyi w'umupira w'amaguru wo mu gihugu cya Afurika cya  Comoros yifuza kuzaba umusitari wa Paris Saint-Germain nka Kylian Mbappé.


Paul Pogba watangiye umwuga wo gukina filime






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND