RFL
Kigali

DJ Crush ku muryango winjira muri 1:55AM

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/04/2024 16:48
2


Tuyambaze Liliane [DJ Crush] umaze iminsi avugisha benshi mu kuvanga umuziki, arenda kwinjira mu muryango mugari wa 1:55AM, akaba ari we ujya ufasha mu buryo buhoraho abahanzi babarizwa muri iyi nzu mu birori n’ibitaramo bakora.



DJ Crush, izina ryafashe nyuma yuko abantu benshi basuraga umuryango wabo bavugaga ko bamukunze, biza kurangira bibaye ‘Crush’ w’abantu bose.

Amakuru yizewe inyaRwanda ifite ni uko ibiganiro bynjiza uyu mukobwa w'imyaka 22 muri 1:55AM bigeze kure ku buryo mu gihe cya vuba ari we uzajya afasha abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ross Kana na Element mu bitaramo bakora.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, DJ Crush yavuze ko yumva atari mu mwanya mwiza wo kugira icyo abivugaho, igihe nyacyo nikigera hari icyo azabitangazaho.

Umwe mu babarizwa muri 1:55AM utifuje gutangaza amazina ye twaganiye, yatubwiye ko amakuru menshi kuri ibyo, abantu bazayamenyeshwa bidatinze.

DJ Crush yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki akiri muto cyane ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, amaze kuyasoza atangira kujya afasha abantu mu birori bitandukanye.

Nyuma ibitangazamakuru binyuranye byatangiye kumugarukaho nk’impano nshya mu bari n’abategarugori u Rwanda rwungutse.

DJ Crush yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye. Avukana n’abana 7, akaba ari uwa 6. Yize amashuri abanza muri Morning Star Primary School, akomereza icyiciro rusange muri Ecole Secondaire de Gikondo, asoreza ayisumbuye muri College Sainte Bernard.DJ Crush ari mu binjira muri 1:55AM imaze kuba igishyitsi gikomeye mu myidagaduroAri mu bakobwa bakomeje kwitabazwa mu birori bito n'ibinini nubwo akiri mutoYatangiye kuvanga umuziki akiri muto cyane abitangirira mu mashuri yisumbuye Izina DJ Crush ryavuye ku buryo abantu benshi bagendereraga iwabo mu rugo bakabwira bakuru be ko bamwishimiye, ko ari Crush wabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Agahozo1 week ago
    She's better than them 😍😍😍
  • Maureen GATETE 1 week ago
    She deserves it🤜🤛 Kandi natwe abafana tumurinyuma 👏✌✌





Inyarwanda BACKGROUND