RFL
Kigali

Kim Kardashian yatakaje abamukurikira ibihumbi 500 kuri Instagram kubera Taylor Swift - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/04/2024 16:36
0


Kim Kardashian yatakaje abamukurikira barenga ibihumbi 500 ku rukuta rwe rwa Instagram kubera indirimbo Taylor Swift yakoze yavuzweho ko yibasiye Kim, bigatuma umubare w’abakunzi bamukurikira ugabanuka cyane.



Iyi ndirimbo yitwa "thanK you aIMee" ikomeje kuvugisha abakunzi ba muzika ku Isi. Amwe mu magambo ayigize yanditse mu nyuguti nkuru ariko iyo uyahuje avamo “KIM’’. Abantu benshi babigarutseho bavuga ko Taylor Swift aba ashotora Kim Kardashian. 

Ni ibintu byagize ingaruka kuri Kim kuko nyuma y'uko iyi ndirimbo igiye hanze abamukurikira kuri Instagram bagabanutse bava kuri Miliyoni 364.3 bajya kuri Miliyoni 363.8.

Iyi ndirimbo ya Taylor Swift iri kuri Album ye yise "The Tortured Poets Department", hari aho aririmba ati "Mu gihe wankubitaga ibipfunsi, njyewe hari icyo nari ndimo nubakaga, ntabwo nakwibagirwa uburyo watumye niyumva ariko nta n'ubwo nakwibagirwa uburyo watumye nkira’’.

Ibi byatumye abafana bamwe bibaza niba ibi aririmba bifitanye isano n’amakimbirane y’uyu muhanzikazi na Kardashian. Amakimbirane ya Kim na Taylor yatangiye mu 2016, nyuma yuko uwahoze ari umugabo wa Kim Kardashian, Kanye West asohoye indirimbo yise "Famous", abifashijwemo Kim Kardashian, akaririmba avuga ko ari we wagize Taylor Swift icyamamare.


Taylor Swift yatumye Kim Kardashian atakaza abamukurikira ibihumbi 500

REBA INDIRIMBO "thanK you aIKmee" YA TAYLOR SWIFT



Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND