Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] yamaze gushira hanze indirimbo yatuye umugore we unayigaragaramo n’umwana wabo, ikaba ari nayo ya mbere ashyize hanze kuva yagera muri 1:55AM.
Kenny Sol ni izina rimaze gushinga
imizi kuva yakwinjira mu muziki by’umwuga ubwo yabarizwaga muri Yemba Voice, itsinda
atatinzemo akaza kwinjira mu Igitangaza Music.
Uyu mugabo wa Kunda Alliance Yvette
wasoreje amasomo mu Bushinwa, ubu akaba abarizwa muri 1:55AM, ikompanyi imaze
gushinga ibirindiro mu myidagaduro cyane mu gutunganya no kureberera inyungu z’abahanzi.
Nyuma y’amezi make asezeranye mu
mategeko na Kunda, aba bombi bakaba bitegura imfura yabo ndetse uyu muhanzi
akaba yifashishije uyu mugore mu ndirimbo yabatuye.
Mu butumwa yashyize hanze Kenny Sol
yagize ati”Uyu munsi ndashyira hanze indirimbo natuye umugore wanjye n’imfura
yanjye kandi n’abari mu rukundo muri iyi minsi. Urukundo ruraryoha.”
Iyi ndirimbo 2 in 1 yakozwe mu buryo bw’amajwi na Muriro naho amashusho yayo atunganywa na Fayzo Pro.
KANDA HANO UREBE UNUMVE 2 IN 1
TANGA IGITECYEREZO