RFL
Kigali

Impamvu 4 ari ingenzi kugenda n'amaguru iminota 30 buri munsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/04/2024 11:07
0


Ubusanzwe kwinyeganyeza ni ubuzima, ariko kugenda n’amaguru byo ni agahebuzo ku muntu ubikora abikunze. Urugero gufata iminota 30 ku munsi ukagenda n’amaguru, bituma bimwe mu bice by’umubiri bikora neza.



Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, rigaragaza ko kugenda n’amaguru amasaha abiri cyangwa atatu mu cyumweru bifasha umubiri gukora neza, ndetse bikanawurinda zimwe mu ndwara zirimo n’umutima cyane ko bivugwa ko nyinshi mu mpfu zigenda zigaragara hirya no hino ku isi, ziganjemo iziterwa no kudakoresha umubiri imyitozo ihagije.

Kugenda n’amaguru biri mu myitozo ngororangingo, ndetse bifasha gutakaza ibiro, bigabanya ubukana bw’indwara zidakira na za kanseri.

Dore impavu 4 z'ingenzi zigaragaza ko kugenda n'amaguru iminota 30 buri munsi:

1. Bifasha kwirinda indwara zifata umutima

Ikigo cy’abanyamerika cyitwa American Heart Association kivuga ko kugenda n’amaguru bigabanya indwara z’umutima, bigabanya cholesterole mbi mu mubiri ndetse bigafasha amaraso gutembera neza.

2. Bifasha guhumeka neza

Kugenda n’amaguru bituma umwuka mwiza winjira mu maraso ukavanamo imyanda, ndetse bikanafasha guhumeka neza bityo umubiri wose ukagubwa neza.

3. Bifasha igogora kugenda neza

Umwe mu migani y’abashinwa uravuga ngo ”Kugenda intambwe 100 nyuma yo kurya, bifasha kubaho imyaka 99”. Uretse ibyo kandi, bifasha amara gukora neza bikagabanya kugugarara munda no kunanirwa kwituma ubishaka.

4. Bifasha ubwonko gukora neza:

Urubuga Healthkine ruvuga ko ubundi bushakashatsi bugaragaza ko kugenda n’amaguru buri munsi bifasha imikorere y’ubwonko, bityo bikabasha no kurinda indwara yo mu mutwe yitwa Alzheimer. Ikindi bavuga ni uko kugenda n’amaguru bifasha mu kongera kubona neza, bikomeza amagufwa, birinda umubyibuho ukabije.

Nyuma yo gusoma iyi nkuru rero ntuzigere wibuza kugenda n’amaguru nibura iminota 30 ku munsi, kuko bizajya bituma umubiri wawe ugubwa neza cyane ndetse uzaba wirinze zimwe mu ndwara zitandukanye zikunze kwibasira benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND