Emmanuel Whajah ufite inkomoko muri Ghana n'u Budage , umaze gushinga imizi mu byo gufata amashusho n’amafoto, yagaragaje ishimwe rimwuzuye nyuma y'uko yitabajwe na Jason Derulo.
Uyu munyabigwi mu muziki ku Isi wo muri Amerika, Jason Derulo aheruka
gukora uruhererekane rw’ibitaramo yise ‘Nu King Tour’ byabereye mu bihugu
binyuranye byo mu Burayi muri Gashyantare na Werurwe 2024.
Byari mu rwego rwo kwamamaza umuzingo we ‘Nu King’, Emmanuel wakoranye na
we, yagaragaje ibyishimo ati”Akazi kanjye kari ugufata Les Twins n’icyegeranyo
cya buri kimwe kuri ibi bitaramo mfatanije na Jaso Derulo.”
Akomeza agira ati”Nakoranye na Larry na Laurent Bourgeois [Les Twins]
imyaka igera ku 10 buri gihe mbaherekeza mu bikorwa byose bankeneyemo.”
Uyu mugabo asanzwe afite kompanyi yitwa ‘Play The Game’ ifitanye
imikoranire n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro na siporo birimo Daniel
Kofi Kyereh.
Emmanuel amaze gukorana n’abahanzi mpuzamahanga batari bake ariko gukorana na Les Twin na Jason Derulo nubwo byarimo ingendo nyinshi mu mijyi
itandukanye, yishimiye buri segonda bamaranye.
Agaragaza ko byabaga ari akazi katoroshye karimo ingendo z’amasaha ane
kugera ku munani kandi agomba gutunganya buri kimwe, akanagira uruhare mu
kubishyira ku mbuga nkoranyambaga za Les Twin.
Yavuze ko yishimira gukorana na Les Twin kandi no kuba yaragize amahirwe
kuko yabashije guhura n’ibyamamare bitandukanye nka Usher, Beyonce na Chris
Brown.
Uyu muzingo Jason Derulo akomeje kwamamaza yawushyize hanze muri Gashyantare uyu mwaka.
Emmanuel avuga ko gukorana na Les Twin byagiye bimuzanira amahirwe yihariye ariko ko ku nshuro ya Jason Derulo byari byihariyeAha Les Twin, Beyonce n'umukobwa we bishimira uko uruhererekane rw'ibitaramo uyu mugore aheruka gukora rwagenze Bitabazwa mu birori n'ibitaramo bikomeye kuyobora imbyino, imyambarire no kubyinira abitabiriye Ibitaramo by'i Burayi byari byinshi mu kwamamaza Nu King ya Jason Derulo yabisoje muri Werurwe
TANGA IGITECYEREZO