RFL
Kigali

Mperuka mu rusengero mu 1995- ‘Papa Sava’ yamaganiye kure ubuhanuzi ku bukwe bwe na ‘Mama Sava’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2024 16:00
0


Niyitegeka Gratien wamenye ku mazina ya ‘Papa Sava cyangwa se Seburikoko’, yumvikanishije ko atemeranya n’ubuhanzi bwa Pasiteri Akim Hulleman Mbarushimana wo mu Itorero Blessing Miracles Church Kanombe wahanuye ko azarushinga n’umukinnyi wa filime Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava.



Yavuze ibi nyuma y’uko kuva mu ijoro rya tariki 18 Mata 2024, hacicikanye amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Pasiter Akim ahanurira ‘Mama Sava’ ko agiye gutandukana n’umugabo we, hanyuma agakora ‘ubukwe bw’icyubahiro’ na ‘Papa Sava’.

Muri aya mashusho y’iminota 38 n’amasegonda 30’, atangira Pasiteri Hakim Mbarushimana ahanurira abantu banyuranye barimo n’umugore wari umaze igihe ababara mu myanya y’ibanga.

Ku munota wa Karindwi (7) ahagurutsa Mama Sava akamubwira ko hari ibintu bikomeye Imana imweretse yari amaze igihe ari kunyuramo bitari byiza ku buzima bwe, birimo no kurya ibiryo akumva arababara mu nda. Mama Sava ati 'yego, nibyo?'

Pasiteri Akim Hulleman abaza Mama Sava niba yiteguye kumva ibyo agiye kumuhanurira, Mama Sava agasubiza ko yiteguye. Hakim akomeza agira ati "Imana irambwiye ngo nyuma y'iyi myaka yose ntabwo urigera ukora 'Divorce' kuko ndabona hari isezerano ry'uyu mugabo wawe."

Mu gusubiza, Mama Sava yavuze ko ataratandukana n'umugabo wa mbere. Ati "Ntabwo turatandukana, yego! Pasiteri Hakim yahise abwira Mama Sava ko binyuze mu ijwi ry'Imana abona ko agiye gutandukana n'umugabo we wa mbere hanyuma agakora ubukwe na Papa Sava.

Pasiteri Akim Hulleman yabwiye Mama Sava ko Imana imweretse ko namara gutandukana n’umugabo we wa mbere, azakora ubukwe bw’icyubahiro.

Agira ati "Imana irambwiye ngo ugiye gutandukana nawe(umugabo) numara gutandukana nawe, nkubwire umugabo Imana iri kunyereka, hari ubukwe bw'icyubahiro bumanutse, umva ikintu kigutunguye, Papa Sava niwe uzaba umugabo wawe.

Pasiteri Akim Hulleman yabwiye Mama Sava ko ibyo ahanuye abihagazeho, kandi ko Yesu akwiye kwamamara mu mahanga yose. Mama Sava agaragara nk'umuntu utunguwe mu buryo bukomeye, ariko Hakim amubwira ko Imana yumvishije Papa Sava 'urukundo rwawe'. Ati “Uri umugore mwiza cyane."

Yabwiye Mama Sava ko Imana imweretse ko mu myaka ibiri ishize, Papa Sava yigeze kumubwira ko amwishimiye cyane. Mama Sava abajijwe niba ari byo yagize ati "Byarabaye."

Pasiteri Akim Hulleman ati "Kugirango umenye ko ari Imana iri kunkoresha yahise agukubita akabizu (Bizzu) ko ku itama ngo cher, ntabwo byari muri filime mu izina rya Yesu, byari ukuri. Kandi nawe mu mutima wawe urindiriye iryo jambo, tuzagushyingira hano na Papa Sava." Yabwiye Mama Sava ko bazabyara impanga ebyiri, kandi ko Papa Sava azamukunda nk'uko bikwiye. Ati "Mwicecekere gusa, uwiteka agiye kubarwanirira."

Ubwo yari mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ cya Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, Niyitegeka Gratien (Papa Sava), yabajijwe kuri ubu buhanuzi bwacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanisha atabyemera, ashingiye ku kuba aheruka mu rusengero mu mwaka w’1995.

Uyu mugabo wamamaye muri filime zinyuranye, yumvikanishije ko iby’ubuhanuzi bitamufasheho. Ati “Hajya nibyo bamubonekeye cyangwa ni ibyo bamuhanuriye! Njyewe mperuka mu rusengero mu 1995, muzagende mubibaze uwo 'Mama Sava' na Pasiteri ntaho mpurira nabo. Rwose banabyumve, ntaho mpurira nawe. Naho ibyo bintu byabo niba bifite ingufu, nanjye ndabitegereje.”

Abajijwe igihe azakorera ubukwe, 'Papa Sava' yifashe abwira abakunzi be n'abandi gutegereza kuko igihe kizagera. Ati "Mwategereje amabonekerwa […] Mba mbona nari kubona aho byerekeza, yaba bo (abahanura), yaba n’abajyayo (Abajya gusenga), ntabwo duhuza.”

InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko Mama Sava yagiye gusengera muri iri torero nk’umukristu usanzwe, ariko atungurwa n’inyigisho za Pasiteri Akim Hulleman.

Uyu mukinnyi wa flime muri we yanze guhakana ibyo Pasiteri Hakim yahanuraga imbere y’Abakristu, mu rwego rwo kutamukoza isoni, ariko iteraniro rirangiye yasabye Pasiteri Akim Hulleman ko amashusho y’ubuhanuzi yafashwe atatambutswa ku rubuga rwa Youtube rw’iri torero.

Ngo Mama Sava yakomeje kuvugisha Pasiteri Hakim ariko biba iby’ubusa, bigera ubwo abantu batangira guhererakanya aya mashusho. 


‘Papa Sava’ yavuze ko aheruka mu rusengero mu 1995, bityo ko atemeranya n’abahanuzi b’ibinyoma


Pasiteri Akim Hulleman yabwiye InyaRwanda, ko ‘Mama Sava’ akwiye gutekereza ibyo yamubwiye, kuko ‘isezerano ry’Imana riratinda ariko ntirihera’

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'PAPA SAVA'

"> 

KANDA HANO UREBE KU MUNOTA WA 7' MAMA SAVA BAMUHANURIRA UBUKWE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND